Home Lifestyle Health Rwanda NGO’s Forum mu Rugamba rwo kurwanya inda ziterwa abangavu

Rwanda NGO’s Forum mu Rugamba rwo kurwanya inda ziterwa abangavu

0

Kuri uyu wa 29 Mata 2024 Rwanda NGO’s Forum k’ubufatanye n’abanyamadini n’amatorero , Abanyamakuru n’urubyiruko barebeye hamwe uburyo bagomba guhashya ikibazo cyugarije sosiyete Nyarwanda cy’inda ziterwa Abangavu.
SENGOGA Chris, ushinzwe ubujyanama muri Rwanda NGO ‘s forum akaba impuguke muby’amategeko mubuzima bw’imyororokere yagize Ati “ikibazo cy’abangavu baterwa inda mu myaka icumi ishize cyari kibanze cyane mu ntara y’amajyaruguru ubu kimukiye mu ntara y’iburasirazuba ariko turimo kurwana nuko cyashira tubinyujije mu bukangurambaga nko mu madini n’amatorero tunibutsa ababyeyi babo bana b’abangavu ko umwana avukira mu muryango akawukuriramo hakenewe uruhare rwabo mu kubigisha ubuzima bw’imyororokere nuko yakwirinda gutwara inda zitateganyijwe ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye aho kumubwira ngo”ujye wirinda abahungu ni abana babi kuko ubumurenyemo urwango”.
Yakomeje avuga ko ku bangavu babyaye imburagihe hari imiryango itegamiye kuri Leta irimo impower Rwanda na cerital ishinzwe kubafasha no kubasubiza mu ishuri.


Mukandayishimiye sabine uhagarariye amatsinda y’urubyiruko mu karere ka Gatsibo yavuzeko imbogamizi bahura nazo ari uko batabasha guhabwa amakuru k’ubuzima bw’imyororokere anasabako habaho amahugurwa kubabyeyi babo kugirango babashe kujya bigisha abana babo . Yakomeje avugako abangavu n’ingimbi bagomba kujya mu ma club kuko biguramo byinshi anasaba abayobozi b’amatorero n’amadini ko bajya babibahiguraho kuko hahurira abantu benshi.


Umuyobozi ku rwego rw’igihugu Maniraho Ismael Shehe ushinzwe ibwirizabutumwa nimigenzo y’idini ya isilamu (Rwanda Muslum Community RMC) yavuze ko impamvu bigisha kwifata bayoborwa n’igitabo Cy’Imana niryo hame ko umwemera Mana nyakuri.Ati “ ubanza kwifata mbere y’ibintu byose kuko iyo utifashe uba waguye mu cyaha. Indi mpamvu ishingiye ku muco utatwemerera kuvuga ibintu mu izina ryabyo ariko aho isi igeze tugomba kubihindura tukegera urubyiruko n’ingeri zose z’abantu batandukanye kugira ngo dukosore isi yacu kuko nicyo tubereyeho,twigisha kwifata kuko gukora imibonano mpuzabitsina utayemerewe aricyaha.”
Ababyeyi muri rusange bagirwa inama yo kuganiriza abana babo ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere kugirango babahe amakuru ya Nyayo mu rwego rwo kubarinda kugwa mu bishuko ndetse no kubafasha kwirinda ingaruka bashobora gukura mu mibonano mpuzabitsina.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGasabo:Amashuri mu kurwanya Malariya
Next articleMajyambere Silas yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Bomboko hasigaye Rusesabagina

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here