Umwe mu bagize inteko ishingamategeko y’u Rwanda utatangajwe amazina ye n’umutwe wa politiki akomokamo amaze gufatwa na polisi y’Igihugu inshuro esheshatu atwaye imodoka yanyoye ibisindisha bakamureka agakomeza agatwara kubera ubudahangarwa ahabwa n’amategeko.
Ibi byatumye Perezida Kagame yibaza kuri ubu budahangarwa bw’abadepite, uburyo bwubahirizwa n’abamureka agakomeza agatwara kandi babona ko ashobora gukora impanuka. Ibi perezida Kagame yabitangaje ubwo yasozaga umwiherero wa Unity Club Intwararumuli kuri uyu wa gatandatu.
Perezida Kagame ubwo yarimo kuvuga ku mico itari myiza mu bakiri bato irimo n’ubusinzi n’uko yakosorwa hifashishijwe ibiganiro mu miryango n’iyubahirizwa ry’amategeko nibwo yahise atangaza bimwe mu byo yasomye muri raporo ya polisi y’Igihugu. Muri iyi raporo Perezida Kagame yatunguwe no gusanga harimo umudepite wafashwe mu ijoro atwaye imodoka yanyoye ibisindisha bakamureka agakomeza agatwara.
Uyu mudepite yatumye Perezida Kagame ahamagara umuyobozi mukuru wa polisi ngo amubaze impamvu baretse umuntu wanyoye ibisindisha akomeza gutwara imodoka maze abwirwa ko uwo mudepite atari ubwambere afashwe ko ari nk’ “inshuro ya gatandatu afatwa atawaye yasinze.”
Perezida Kagame yibajije impamvu adafatwa bamubwira ko afite ubudahangarwa ariho perezida yahise yibaza iby’ubu budahangarwa bwemererera abantu gutwara banyoye ibisindisha bakaba bakwica abantu.
Perezida Kagame yatanze inama eshatu z’ibintu byagakwiye kuba byarakozwe hatarenze ku budahangarwa bwe birimo kumwambura uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, kumuca amafaranga no kubwira abagize inteko ishingamategeko bakihanangiriza uwo mugenzi wabo.
Abagize inteko ishingamategeko basanzwe bafite ikarita y’ubudahangarwa ibakingira gutabwa muri yombi cyeretse gusa iyo afatiwe mu cyuho ari gukora icyaha cy’ubugome.
Ubusanzwe umuntu ufashwe atwaye ikinyabiziga mu Rwanda yanyoye ibisindisha afungwa iminsi 5 akanishyura amafaranga ibihubi 150 y’amande.