Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika Anthony Blinken, avuga ko yaganiriye na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, yongera kumugaragariza impungenge za leta zunze ubumwe za Amerika ku bibazo by’umutekano biri mu Congo.
Ibi biganiro byabereye i Bali muri Indonesia ahari kubera inama y’abakuru bibihugu bikize kurusha ibindi ku isi bizwi nka G20. Blinken na Biruta bari muri iyinama nk’abaherekeje abakuru b’ibibihugu byabo bitabiriye iyi nama. Perezida Kagame yitabiriye iyi nama nk’umuyobozi wa NEPAD, mugihe Joe Biden waherekejwe na Blinken yayitabiriye nka Perezida wa Amerika igihugu kiri muri G20.
Anthony Blinken mu byo yaganiriye na Vincent Biruta ntabyo kuganira na Congo yatangaje ahubwo avuga ko kwari ukugaragaza impungenge afite ku bibazo by’ihohoterwa biri kubera mu burasirazuba bwa Congo asaba n’u Rwanda kugira icyo rukura ngo ibibazo bihari birangire.
Si ubwambere Amerika isabye u Rwanda kugira uruhare mu igarurwa ry’umutekano muri repubulika ya Congo. U Rwanda narwo ruhora ruvuga ko rwiteguye gufasha ishyirwa mu bukorwa ry’amasezerano yose kugarura amahoro muri Congo yaba aya Nairo n’ayahandi y’emejwe n’impande zitandukanye.
Intambara Leta ya Congo irwana n’umutwe wa M23 ikomeje guteza umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo. Congo ishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe , u Rwanda rukabihakana ariko narwo rugashinja Congo gukorana n’umutwe witerabwoba wa FDLR.