Iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa kigira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ryakomeje kuri uyu wa gatatu,umutangabuhamya umushinja ahatwa ibibazo ku buhamya bwe.
Uyu mutangabuhamya asanzwe yarahamijwe uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi akatirwa n’inkiko gufungwa imyaka 30, yatanze ubuhamya ari i Arusha muri Tanzania.
Yahujwe mu buryo bw’amashusho n’inteko y’abacamanza bari mu rugereko rw’i La Haye mu Buholandi, rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha.
Umucamanza mu nteko y’abacamanza bane iburanisha uru rubanza yabajije uyu mutangabuhamya uko azi ko ari Kabuga wahaye imodoka ebyiri Interahamwe, atari gusa kuba yarabibwiwe.
Yasubije ko abakiriye izo modoka ari bo babimubwiye, ko rero yizera ibyo bamubwiye.
Mu buhamya bwe ku wa kabiri, yavuze ko izo modoka zakoreshejwe mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi mu gutwara imirambo no kujyana Abatutsi aho bicirwaga, hari hazwi nka “commune rouge”.
Uwo mucamanza kandi yamubajije uko azi ko intwaro gakondo zatanzwe na Kabuga, atari ibyo yabwiwe gusa.
Asubiza ko umwe mu bari bahagarariye ubwicanyi ku Gisenyi ari we wabimubwiye, akamubwira ko “ubwo bufasha” babuhawe na Kabuga.
Umucamanza yanamubajije ukuntu azi ko izo ntwaro gakondo zakoreshejwe mu kwica Abatutsi.
Asubiza ko yari Interahamwe, nyuma yaho akaza kujya mu Mpuzamugambi (rwari urubyiruko rushamikiye ku ishyaka CDR), ko rero byinshi mu byabereye ku Gisenyi abizi, ko ari na yo mpamvu yaje mu rukiko gutanga ubuhamya.
Umucamanza yanamubajije impamvu Interahamwe yari arimo zo ku Gisenyi zakoreshaga intwaro gakondo kandi yumva ko zari zaranahawe imbunda.
Avuga ko intwaro gakondo zakoreshwaga hamwe n’imbunda, ko iyo bashakaga gukora iyicarubozo bakubitaga umuntu agafuni mu mutwe, bakamwica gahoro gahoro.
Yavuze ko iyo bashakaga kwica byihuse bakoreshaga imbunda, bakanayikoresha nk’iyo habaga hari ushatse gutoroka.
Undi ufungiye jenoside yashinje Kabuga
Umushinjacyaha Rupert Elderkin yatanze incamake y’ubuhamya bw’umugabo uvuga ko yahoze mu Nterahamwe mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.
Uyu mutangabuhamya, wavuzwe ko yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, izina rye ryagizwe ibanga mu kurinda umwirondoro we.
Muri iyo ncamake, uyu mutangabuhamya avuga ko Kabuga yahaga ubufasha Interahamwe mu bikorwa byazo, kandi ko yari yarahaye Interahamwe aho gukorera mu nyubako ye yo ku Muhima.
Yavuze ko Interahamwe zo ku Kimironko zo zari zizwi nk’Interahamwe za Kabuga kuko zari nk’umutungo we bwite, zinarinda mu rugo iwe.
Yanavuze ku ikamyo yari itwaye amasasu (“ammunition”, nkuko byasemuwe mu rukiko), yakoreshejwe mu kwica Abatutsi muri za segiteri (imirenge y’ubu) zose z’i Kigali.
Iyo kamyo ngo yari yanditseho KF, nk’impine y’amazina yombi ya Kabuga Felecien.
Iyo ncamake y’ubuhamya bwe inakubiyemo ko radio RTLM “yagize uruhare rukomeye mu bwicanyi”, nko mu gukurikiranira hafi ibirimo kuba no kuranga abo kujya kwica.
Ibisobanuro birambuye ku buhamya bwe byashyizwe mu muhezo, ku busabe bw’umushinjacyaha, mu kurinda ko umwirondoro we wahava umenyekana.
Ndetse no mu guhatwa ibibazo kwe, kwakozwe n’umunyamategeko Françoise Matte wo mu itsinda ryunganira Kabuga, hari aho kwashyizwe mu muhezo.
Umutangabuhamya yari abajijwe inshuro ya mbere yagejejwe imbere y’umucamanza nyuma yo kugera mu Rwanda mu 1997, ubwo yari atahutse avuye mu cyahoze ari Zaïre.
Ni nyuma yuko, nkuko yabivuze, inkambi yari arimo ya Tingitingi yari imaze gusenywa na RPF-Inkotanyi.
Yavuze ko mu gusubiza ikibazo nk’icyo ku karubanda, hamwe n’ibindi birimo nk’aho yafungiwe bwa mbere, bituma yumva “ahangayitse” ko umwirondoro we ushobora kumenyekana.
Kabuga, wari uri mu rukiko i La Haye, nta mwanya yahawe wo kugira icyo avuga. Gusa mu gihe cyashize yahakanye kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatusi ari nabyo byaha akurikiranyweho.
Umucamanza Iain Bonomy ukuriye iburanisha yavuze ko rikomeza ku munsi w’ejo ku wa kane, uyu mutangabuhamya akomeza guhatwa ibibazo n’uruhande rwunganira Kabuga.