Home Amakuru Uganda : bagiye kugeragerezwaho inkingo nshya za Ebola

Uganda : bagiye kugeragerezwaho inkingo nshya za Ebola

0

Umuyobozi w’umuryango w’abibumbye wita ku buzima WHO/OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, avuga ko inkingo zambere nshya zo kugeragerezaho Ebola zizoherezwa muri Uganda mu cyumweru gitaha.

Dr Tedros avuga ko gahunda yo kugerageza izi nkingo ariyo  izagerageza  niba izi nkingo zishobora kwifashishwa mu gukingira Ebola mu buryo buhoraho cyangwa niba zidashoboye kurwanya ubwoko bwa Ebola buri muri Uganda bwiswe Sudani.

Tedros yemeje ko hari ubwoko butatu butandukanye bw’inkingo za Ebola bumaze kugeragezwa n’abahanga mu by’inkingo

Uganda igiye guhabwa izi nkingo z’igerageza mu gihe abayobozi muri iki gihugu bavuga ko bishimiye aho bageze mu gukumira iki cyorezo kimaze guhitana ababarirwamu binyacumi.

Nibura abantu 55 bapfuye bazira icyorezo cya Ebola muri Uganda n’ubwo Dr Tedros avuga ko uyu mubare ushobora kwiyongeraho abandi 22 mu gihe cya vuba.

Abarwayi 73 nibo bamaze gukira iyi indwara ya Ebola muri Uganda.

Mu gihe muri Uganda hagiye kugeragerezwa urukingo rushya rwa Ebola yo mu bwoko bwa Sudani, mu Rwanda no muri Congo abaturage baho bamaze igihe bafashe urukingo rwa Ebola yo mu bwoko bwa Zaire imaze igihe yigaragaza muri Congo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmutangabuhamya ushinja Kabuga yahaswe ibibazo
Next articleAbasinzi bamaze guhezwa muri Leta, abayobozi b’abasambanyi bo ibyabo birakomeye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here