Home Amakuru Kiliziya gatolika yasobanuye ibyo guha umugisha abatinganyi iherutse kwemeza

Kiliziya gatolika yasobanuye ibyo guha umugisha abatinganyi iherutse kwemeza

0
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis (Getty images)

Uburenganzira Papa Francis yahaye abashumba ba Kiliziya Gatolika mu kwezi gushize bwo guha umugisha ababana ari abatinganyi n’ababana mu buryo butemewe na Kiliziya byamaganywe cyane n’abakuru b’iri dini cyane cyane muri Afurika, n’ahandi ku isi.

Kuwa kane, ibiro bishinzwe amahame y’ukwemera i Vatican byasohoye itangazo rigamije “gufasha gushyira umucyo” ku itegeko rya Papa Francis ritashimwe n’abakuru ba Kiliziya mu bihugu nk’u Rwanda, DR Congo, Malawi, Cameroun, Zambia, Nigeria, Togo n’ahandi.

Iri tangazo ku banyamakuru rya Vatican rivuga ko uburenganzira Papa yatanze mu Ukuboza(12) gushize ko “butanyuranyje n’ukwemera” kandi ko atari “sakirirego ku Mana”.

Iri tangazo rivuga ko ukwinuba kwa bamwe mu bakuru ba Kiliziya “kumvikana”, kandi ko abashumba bakenewe “igihe cyo kubitekerezaho”, risobanura kandi ko kwanga iriya ngingo ya Papa “bidasonuye kwigomeka ku mahame y’ukwemera”, kuko iyo ngingo ya Papa ubwayo ireba umugenzo wa gishumba itarebana n’ishingiro ry’ukwemera.

Abakuru b’idini gatolika mu bihugu bitandukanye ku isi bamwe na bamwe bavuze ko iriya ngingo ya Papa inyuranyije n’ibyemewe mu mico n’imigenzo y’ibihugu byabo n’ibyo abantu bemera.

Nka Cardinal Fridolin Ambongo, Arkepiskopi wa Kinshasa akaba n’umukuru w’inama y’abasenyeri ya Africa na Madagascar, yasabye ko haterana inama y’abasenyeri gatolika muri Africa ngo bige kuri iriya ngingo ya Papa.

Cardinal Ambongo usanzwe uzwiho kuba umuntu wa hafi wa Papa Francis, yasabye ko baterana bagasohora “itangazo rimwe, ry’uko Kiliziya ya Africa ibyumva”.

Itangazo rishya rya Vatican rivuga ko yeremera urunyurane rw’imico n’uko ibintu byifashe mu bihugu bitandukanye aho hamwe na hamwe ubutinganyi ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Rigira iti: “Niba hari aho amategeko ahanisha igifungo, ndetse hamwe na hamwe hakaba iyicarubozo, ndetse yewe no kwicwa kuko gusa watangaje ko uri umutinganyi, birumvikana ko kubaha umugisha byaba birimo kutigengesera.”

Vatican yasobanuye ko uwo mugisha Papa yatangiye uburenganzira atari uwo gutangwa mu muhango wa kiliziya ahubwo ari “igikorwa cy’amasegonda macye” gikorwa n’umushumba “ku muntu cyangwa ababana babyifuje.”

Vatican igira iti: “Ni umushumba usubiza gusa ubusabe bw’abantu babiri bashaka ko Imana ibafasha”.

Abashumba bamwe muri Kiliziya gatolika bagaragaje impungenge ko ibi bishobora kuba intangiriro iganisha aho Kiliziya ishobora kuzemera gushyingira abatinganyi mu muhango wayo. Vatican ihakana ibi ivuga ko ingingo Papa yahereye uburenganzira abashumba itaje guhindura amahame shingiro ya Kiliziya Gatolika.

Ubutinganyi ni ingingo ikarishye ku mugabane wa Africa – hamwe mu ho Kiliziya Gatolika ifite abayoboke benshi.

Ibihugu 64 ku isi nibyo bifite amategeko ahana ubutinganyi naho muri Africa ku bihugu 54 bigize uyu mugabane 31 bifite amategeko abuhana.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmashusho: Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza Kazungu Denis aregwamo n’umuturage rusubikwa
Next articleOscar Pistorious wamamaye mu mikino Para Olympic yarekuwe atarangije igihano
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here