Home Amakuru M23 yatangaje ko igiye kwisubiza uduce yari yararekuye

M23 yatangaje ko igiye kwisubiza uduce yari yararekuye

0

Umutwe wa M23,  urwanya Leta ya Congo watangaje ko ugiye kwisubiza ibice byose wari wararekuye kugirango bicungwe n’igabo z’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba zari zaje kubungabunga umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

Ku cyumweru igice cya mbere cy’izo ngabo kigizwe n’abasirikare 300 ba Kenya cyavuye mu birindiro cyakoreragamo gifatira indege i Goma kirataha. Urwego rukuriye izi ngabo rwatangaje ko abasirikare ba Kenya bakomeza gutaha mu byiciro.

Izi ngabo zizwi nka EACRF ziri kuva muri DR Congo nyuma y’inama y’abakuru b’ibihugu by’akarere yabaye mu kwezi gushize i Arusha yanzuye ko izo ngabo zitongererwa indi manda.

Izi ngabo zagiye zinengwa na leta ya Kinshasa ko ntacyo zakoze mu kurwanya umutwe wa M23.

Manda y’izi ngabo yari iyo gufatanya n’ingabo za leta ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro no kujya hagati y’impande zirwana kugira ngo hubahirizwe amasezerano y’agahenge.

Ubwo yasuraga ingabo za Kenya ziri muri DR Congo kuwa gatandatu i Goma, umunsi umwe mbere y’uko zitangira kuhava, umugaba w’ingabo za Kenya Gen Francis Ogolla yashimye umusanzu zatanze mu kurinda abasivile mu bice zakoreragamo.

Izi ngabo za Kenya zari zifite ibirindiro muri teritwari ya Nyiragongo mu duce twa Kibumba na Kibati. Zishwemo umusirikare wazo umwe waguye mu gace barinda arashwe.

Umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka yasohoye itangazo rivuga ko nyuma yo kugenda kw’izo ngabo M23 “igomba guhita yisubiza ibice byose yari yarahaye EACRF ku ntangiriro z’ibikorwa by’amahoro”.

M23 ivuga ko ikomeje kuraswaho n’ingabo za leta n’abafatanya nazo zikoresheje intwaro zirasa kure zirimo ibifaru, indege, na za muzinga, kandi igashinja leta gukorana n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye.

Umukuru wa M23 ishami rya politike, Bertrand Bisimwa, yatangaje ku rubuga X (rwahoze ari Twitter) ko kuva kare mu gitondo cy’uyu munsi kuwa mbere ingabo za FARDC n’abafatanya nazo mu duce dutandukanye twa Masisi bagabye kuri M23 “igitero cyo kwihorera ku rupfu rwa Col Ruhinda”.

Col Ruhinda Gaby azwi kandi nka Protogène Ruvugayimikore ni umwe mu bakuru b’umutwe wa FDLR, Bisimwa avuga ko yapfuye ku cyumweru mu bitaro i Goma nyuma yo gukomerekera mu mirwano.

Ruvugayimikore uzwi kandi nka Zorro Midende, ni umwe mu bantu bafatiwe ibihano na ONU hamwe n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi bashinjwa uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi ku basivile muri DR Congo.

Kugeza ubu ntiharamenyaka igihe imitwe y’ingabo z’u Burundi, Sudani y’Epfo na Uganda zo muri ziriya ngabo z’akarere zizavira muri DR Congo.

Ingabo za Uganda zigenzura ibice bimwe muri teritwari ya Rutshuru birimo umujyi wa Bunagana, iza Sudani y’epfo zari mu bice bimwe bya teritwari ya Nyirangongo, naho iz’u Burundi mu bice bimwe bya teritwari ya Masisi imaze iminsi ari isibaniro ry’imirwano.

Ubushyamirane bukomeje muri ibi bice mu gihe hasigaye ibyumweru bibiri muri DR Congo hakaba amatora y’umukuru w’igihugu n’abagize inteko ishingamategeko.

Perezida Tshisekedi yavuze ko nta matora azaba mu duce tugenzurwa na M23 muri Rutshuru na Masisi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleTwagiramungu Faustin “Rukokoma” yapfuye
Next articleHari abacamanza b’Abongereza bagiye kuza gukorera mu Rwanda bazanye n’abimukira
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here