Home Politike Twagiramungu Faustin “Rukokoma” yapfuye

Twagiramungu Faustin “Rukokoma” yapfuye

0

Umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Twagiramungu Faustin, wamamaye cyane nka Rukokoma, wabaye minisitiri w’intebe akaniyamariza kuyobora u Rwanda yapfiriye mu gihugu cy’Ububiligi aho yari atuye kuva mu mwaka wa 2003.

Twagiramungu yabaye minisitiri w’intebe wambere muri guverinoma y’ubumwe bw’Abanyarwanda, umwanya atatinzeho kuko yawumazeho igihe kitarenze umwaka umwe, ahita ajya gutura mu gihugu cy’Ububiligi agaruka muri 2003, aje mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ya mbere yakurikiye inzibacyuho yagiyeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Politiki ya Twagiramungu mu Rwanda, izwi cyane mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko nibwo yari Perezida w’ishyaka rya MDR, ishyaka ryari ryarashinzwe na Kayibanda Gregoire, ariko nyuma Habyaraimana aza kurisesa arisimbuza MRND. Mu mwaka w’i 1991, ubwo mu Rwanda hongeraga kwemerwa politiki y’amshyaka menshi nibwo Twagiramungu yagaragaye cyane muri iri shyaka ari umuyobozi waryo anaba umwe mu bokeje igitutu Perezida Habyarimana Juvenal, bigeza ku masezerano ya Arusha yamwemeje nka minisitiri w’intebe.

Mbere y’uko atangaza ko yahunze agatangira kuvuga nabi ubutegetsi bw’u Rwanda, benshi bamufataga nk’umunyepolitiki w’amahoro. Gusa iyi sura yaje guhinduka ubwo ishyaka rye rya RDI Rwanda Rwiza ryifatanyaga n’irya Rusesabagina bagashinga umutwe w’ingabo wa FLN, wahitanye abanyarwanda mu majyepfo y’u Rwanda. Gusa mbere yaho muri 2014 nabwo yari yatunguye abantu ubwo ishyaka rye ryishyiraga hamwe n’irindi ryitwa UDR na FDLR bagakora ihuriro, iri huriro ntiryatinze kuko ntiryamaze umwaka.

Twagiramungu apfuye afite imyaka 78 kuko yavutse mu mwaka wi 1945, avukira ahahoze ari muri Perefegitura ya Cyangugu. apfuye akurikiye umuhungu we Rodolphe Shimwe Twagiramungu, nawe wapfuye muri Mata umwaka ushize. Abakuriranira ibya Twagiramungu hafi bavuga ko yashenguwe n’urupfu rw’umuhungu we cyane bikaba ari nabimwe mu byagize uruhare mu rupfu rwe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmutangabuhamya yasabiye Munyemana mu rukiko kumurangira aho umugabo we yiciwe ngo amushyingure
Next articleM23 yatangaje ko igiye kwisubiza uduce yari yararekuye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here