Home Politike U Rwanda rurashinja Amerika kwivuguruza ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo

U Rwanda rurashinja Amerika kwivuguruza ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo

0

Leta y’u Rwanda iravuga ko igiye gusaba Amerika ibisobanuro ku byerekeye amagambo yatangaje arebana n’intambara ibera mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo.

U Rwanda ruravuga ko ibyo biri mu rwego rwo kumenya niba Amerika yaba yarahinduye imikorere ku buryo butunguranye cyangwa ari inzego zayo zidahuza mu imikoranire kubera kwivuguruza.

Leta y’u Rwanda yabivuze mu itangazo yasohoye mu mpera z’icyumweru gishize.

Muri iri tangazo u Rwanda ruvuga ko ruhangayikishijwe n’uko amahanga yirengagije ibyumvikanyweho mu masezerano y’i Luanda muri Angola n’i Nairobi muri Kenya bijyanye no kugarura amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Ruviuga ko kuri ubu amahanga ntacyo avuga ku ntambwe Kongo itera zo gukaza ibikorwa bya gisirikare.

Itangazo rya leta y’u Rwanda riravuga ko leta ya Kongo, ititaye kuri ayo masezerano, yakajije ibikorwa by’intambara mu ntara ya Kivu ya Ruguru, igamije kwirukana inyeshyamba za M23 n’abasivili b’Abatutsi ikabameneshereza mu bihugu bituranye na yo.

U Rwanda ruvuga ko muri iyo gahunda, Kongo ifatanyije n’umutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda kandi ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

U Rwanda ruvuga ko ari inshingano za Kongo kurinda ubuzima n’uburenganzira by’abaturage bayo b’Abatutsi, bityo kuba yarananiwe kubikora byatumye akarere kose k’ibiyaga bigali by’Afurika kokamwa n’imvururu n’umutekano muke mu myaka irenga 30 ishize.

Leta y’u Rwanda ivuga ko Abanyekongo babarirwa mu bihumbi bamaze imyaka ibarirwa muri mirongo barahungiye mu bihugu by’Afurika y’uburasirazuba ndetse bakaba baribagiranye.

U Rwanda ruti: “urwango, n’ivanguramoko riherekejwe n’ubwicanyi byokamye politike ya Kongo cyane cyane ku butegetsi bwa Felix Tshisekedi”.

Ruvuga ko umutwe wa FDLR wakiriwe mu ngabo za Kongo nk’uko byagaragajwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye. Bityo kubera izo mpamvu zose, leta y’u Rwanda ikavuga ko bibangamiye umutekano warwo.

Leta y’u Rwanda ivuga ko ikibazo cy’umutwe wa M23 ari icy’Abanyekongo, ari na bo bagomba kukirangiza ubwabo. Ivuga ko itazemera ko cyongera guhindurwa ikibazo cy’u Rwanda ku gahato.

Muri iri tangazo, u Rwanda ruvuga ko ubuyobozi bwa politike n’ubwa gisirikare muri Kongo harimo na Perezida Felix Tshisekedi, inshuro nyinshi bagaragaje intego yabo yo gutera u Rwanda no guhindura ubutegetsi bwarwo ku ngufu.

Leta y’u Rwanda yavuze ko yazirikanye amagambo bavuze kandi ikabyitegura uko bikwiriye. Muri uko kwitegura harimo ingamba zo kurinda ikirere cy’u Rwanda no kuba bakoma imbere ibitero by’indege za gisirikare. U Rwanda ruravuga ko rwafashe izo ngamba nyuma yo kubona ko Kongo yigwijeho indege za gisirikare zo mu bwoko bwa Drone CH4, ikaba yaravogereye ikirere cy’u Rwanda n’indege zintambara yikurikiranya.

U Rwanda ruvuga ko itangazo rya Leta zunze ubumwe z’Amerika ryo ku italiki ya 17 z’ukwa kabiri 2024, rivuga ibintu uko bitari kandi rivuguruzanya n’ibyaganiriweho n’umuyobozi w’Amerika shinzwe iby’ubutasi mu kwezi kwa 11 umwaka ushize.

U Rwanda ruravuga ko ruzasaba ibisobanuro leta y’Amerika rugamije kumenya niba ibyo yatangaje kuri iriya taliki bijyanye no guhindura imikorere ku buryo butunguranye cyangwa ari inzego zayo zidahuza mu imikoranire.

Muri iri tangazo, Leta y’u Rwanda ivuga ko minisiteri y’ububanyi n’ahanga y’Amerika ariyo yashyize umutwe wa FDLR ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba nyuma y’uko ihitanye ba mukerarugendo umunani harimo Abanyamerika babiri

U Rwanda rusanga kuba Amerika yasubira inyuma ikita FDLR umutwe w’abitwaje intwaro biteye gukemanga ububasha bwayo bwo kuba umuhuza mu karere k’Ibiyaga Bigali by’Afurika.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKubonera Kabuga Felecien igihugu kimwakira bikomeje kugorana
Next articleMunyenyezi yasabye Urukiko kuzatamuhanira ibyakozwe na Nyirabukwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here