Home Politike Umusirikare wa Congo yarasiwe mu Rwanda hafatirwa n’abandi babiri

Umusirikare wa Congo yarasiwe mu Rwanda hafatirwa n’abandi babiri

0

Igisirikare cy’u Rwanda cyemeje amakuru avuga ko cyarashe umusirikare wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo FARDC, usibye uyu musirikare warashwe yari kumwe n’abandi babiri bafashwe ari bazima nyuma yo kwambuka umupaka uhuza ibihugu byombi mu buryo budakurikije amategeko.

Ibi byabereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu, Akagali ka Koko umudugugu w’Isangano.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nibwo amakuru y’iraswa ry’uyu musirikare n’ifatwa ry’aba bandi yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambage mebre y’uko hagira urwego rubyemeza. Igisirikare cy’u Rwanda cyemeje aya makuru nyuma kivuga ko abasirikare batatu (3), ba FARDC, bambutse umupaka uhuza ibihugu byombi umwe araraswa  ubwo yageragezaga gushaka kurasa abanyarwanda.

Itangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko abasirikare ba FARDC batawe muri yombi ari Sgt Asman Mupende w’imyaka 30 na Cpl Anyasaka Nkoi Lucien w’imyaka 28. Uwarashwe we ntihatangajwe umwirondorowe .

Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko aba abasirikare cyabafatanywe imbunda imwe yo mu bwoko bwa AK 47 n’ibikoresho byayo birimo n’amasasu, ibikoresho by’ubwirinzi n’shashi irimo ikiyobyabwenge cy’urumogi. Muri iri tangazo havugwamo ko nta musirikare w’u Rwanda wahaguye cyangwa ngo ahakomerekere n’ubwo iperereza rigikomeje.

Ibi bibaye mu gihe umwuka ukomeje kuba mbi hagati y’u Rwanda ne Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ahanini bishingiye ku kuba ibihugu byombi bishinjaya gufasha umutwe urwanya buri gihugu.

Si ubwamere abasirikare ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bafatiwe mu Rwanda bahambutse mu buryo budakurikije amategeko abandi bakaharasirwa. Abagiye bahafatirwa bagiye basubizwa mu gihugu cyabo biciye mu mutwe w’ingabo uhuriweho n’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmashusho: Byemejwe, uburundi bwafunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda buniraka abanyarwanda
Next articleUmuyobozi mu ntara y’amajyepfo afunzwe azira guhohotera umugore na ruswa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here