Home Amakuru Oscar Pistorious wamamaye mu mikino Para Olympic yarekuwe atarangije igihano

Oscar Pistorious wamamaye mu mikino Para Olympic yarekuwe atarangije igihano

0

Icyamamare mu mikino y’abafite ubumuga Oscar Pistorius yarekuwe ku mbabazi nyuma y’imyaka 9 yari amaze muri gereza kubera kwica uwari umukunzi we Reeva Steenkamp.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2023 nibwo uyu mukinnyi yahawe imbabazi zo gufungurwa atararangiza igihano cye kubera imyitwarire myiza yagize muri gereza nk’uko urwego rushinzwe igororero muri Afurika y’Epfo rubitangaza.

Kuri ubu uyu mukinnyi nibwo yarekuwe akaba ari mu rugo iwe.

Pistorius yishe umukunzi we amurashe ku munsi w’abakundana mu mwaka wa 20213 mu rugo aho bari batuye i Pretoria.

Yamurashe ubwo yari mu bwogero anyujije mu rugi akeka ko ari ibisambo byamuteye mu nzu. Ni mugihe ubushinjacyaha bwo bwamushinje ko iki gikorwa yari yaragiteguye kuko banasanze imyenda y’umukunzi we ipakiye neza bikekwa ko yiteguraga gutandukana nawwe.

Pistorius yarekuwe muri gereza gusa azakomeza gukurikiza amabwiriza atandukanye ajyanye n’imbazi yahawe ndetse anagenzurwa n’urwego rushinzwe abagororwa kugeza mu mwaka wa 2029.

Aya mabwiriza arimo amasaha n’igihe atemerewe kuva iwe mu rugo, kudakoresha agasembuye ndetse akaba anategetswe kwitabira ibiganiro byagenewe abantu bagira imyitwarire idasanzwe irimo uburakari bukabije ndetse n’ibindi byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse akanitabira n’ibikorwa ya gahunda rusange z’igihugu.

Azajya anahura kandi ku gihe cyagenwe gihoraho n’abashinzwe abagororwa, kumenyesha gahunda ze uru rwego ndetse n’izindi mpinduka yakwifuza zirimo nko guhindura aho atuye cyangwa gushaka akazi runaka.

Nta ubwo yemerewe kandi kuva mu ntara atuyemo atabiherewe uburenganzira. Aramutse arenze ku mabwiriza runaka mbere y’igihe cyateganyijwe, ashobora gusubizwa muri gereza akarangiza igihano cye.

Oscar Pistorius yari yarakatiwe gufungwa imyaka 13 n’amezi atanu, gusa arekuwe amaze hafi imyaka 9 y’igifungo. Ubwo yireguraga yasabye imbabazi abamuzi bose, by’umwihariko umuryango w’umukunzi we Reeva Steenkamp.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKiliziya gatolika yasobanuye ibyo guha umugisha abatinganyi iherutse kwemeza
Next articleUbushinjacyaha bwazanya ibiganiro bya Youtube mu rukiko mu gushinja Hakuzimana Rashidi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here