Home Amakuru Burundi: Abatinganyi barindwi bakatiwe gufungwa umwe ahita agwa muri gereza

Burundi: Abatinganyi barindwi bakatiwe gufungwa umwe ahita agwa muri gereza

0

Urukiko rukuru rw’Intara ya Gitega mu Gihugu cy’Uburundi, rwahamije abantu barindwi (7), icyaha cyo gukora imibonano mpuzabitsina n’abantu bateye kimwe (LGBTQ+), kibahanisha gufungwa hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri.

Aba barindwi bahamijwe iki cyaha bari mu bantu 24 batawe muri yombi muri Gashyantare, 17 muri bo ntibahamwe n’icyaha, abavoka b’abahamijwe icyaha bavuze ko bagiye kujurira.

Aba barindwi (7), bose bahamijwe iki cyaha ni abanyamuryango n’abayobozi b’ishyirahamwe ryitwa “ Muco”, iri shyirahamwe rikorera mu mujyi wa Gitega rikaba risanzwe rishinjwa guteza imbere, gufasha no kwamamaza ibikorwa by’abakundana bahuje imiterere (LGBTQ+).

Batanu mu bahamijwe icyaha bazafungwa imyaka ibiri mu gihe abandi babiri bo bazafungwa umwaka umwe mu gihe mu bujurire ntagihindutse.

Umwanzuro w’uru rubanza watangajwe ku wa 22 Kanama ariko wari waragizwe ibanga. Urukiko rwabahamije icyaha cyo guhuza ibitsina n’abo bahuje igitsina, kubyamamaza no gushishikariza abandi ibi bikorwa.

Andi makuru atangazwa n’ijwi rya Amerika ni uko umwe muri aba 24 bari bafunzwe yapfiriye muri gereza mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y’iminsi ibiri gusa urukiko rutangaje umwanzuro warwo.

Umwe mu bari bafunganwe nawe avugako nyakwigenedera atoroherejwe na gereza yari afungiwemo kwivuza indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B (Hepatite B), yari afite bamujyana kwivuza amazi yararenze inkombe.

Uru rubanza rwatangaje abantu mu Gihugu cy’uburundi kuko usibye kuba n’umwanzuro warwo warabanje kugirwa ibanga, kuva rutangiye muri Werurwe nta muryango n’umwe uharanira uburenganzira bwa muntu muri iki Gihugu wigeze ugira icyo uruvugaho. Kuvuga ku baryamana bahuje ibitsina mu Burundi bisa naho bikiri kirazira.

Hari bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu muri Afurika y’Uburasirazuba bo bavuga ko birinze kuvuga kuri uru rubanza kugirango bidatuma inzego z’ubutabera zibigenderaho zigahana zihanukiriye abashinjwaga.

Perezida w’Uburundi, Evariste Ndayishimiye, ntatinya kugaragaza ko adashyigikiye abakundana bahuje imiterere kuko hagati muri uku kwezi yabwiye  abayoboke ba kiliziya gatolika bari bitabiriye amasengesho ko abazungu bakoze amahano bohereza abamisiyoneri muri Afurika bahazana imico itandukanye irimo no kuryamana kw’abahuje ibitsina bushobora kuzashyira ubuzima bw’ikiremwa muntu mu kaga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yirukanye Habitegeko wayoboraga Intara y’Iburengerazuba
Next articleGabon: Perezida yahiritswe ku butegetsi akimara gutangazwa nk’uwatinze amatora
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here