Home Politike Perezida Kagame yirukanye Habitegeko wayoboraga Intara y’Iburengerazuba

Perezida Kagame yirukanye Habitegeko wayoboraga Intara y’Iburengerazuba

0

Perezida Kagame, yakuye mu nshingano Habitegeko wari guverineri wIntara y’Iburengerazuba kimwe na Mukamana Esperence, wayoboraga ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka. Aba bombi birukanwe nitangazo ryavuye mu biro bya minisitiri w’Intebe kuri uyu wambere.

Mukamana Esperance, yirukanwe hashingiwe ku ngingo ya 112 yitegeko Nshinga iha perezida wa repubulika ububasha bwo gushyira no kuvana mu mirimo abayobozi binzego za leta zigenwa nitegeko.

Habitegeko we yirukanwe hashingiwe ku ngingo ya 9 yitegeko nº14/2013 ryo kuwa 25/03/2013 rigena imitunganyirize nimikorere byIntara.

Ingingo ya cyenda yiri tegeko niyo ivuga ku ishyirwaho nivanwaho ryumuyobozi wintara.
Ingingo ya 9 igira iti: Guverineri wIntara ashyirwa mu mirimo nIteka rya Perezida byemejwe nUmutwe wa Sena. Guverineri wIntara avanwa ku mirimo ye nIteka rya Perezida.

Habitegeko yirukanwe nyuma yigihe benshi bavuga ko Intara isa niyamunaniye nyuma yaho Inama njyanama yAkarere ka Rutsiro ihersutse guseswa nyuma yo kubona ko ubuyobozi bwateshutse ku nshingano zabwo.
Ibi byaje bikurikira iyegura ryuwari umuyobozi wAkarere ka Rubavu, bwana Kambogo Ildephonse, wegujwe ninama Njyanama kubera impamvu zikomeye.

Intara yIburasirazuba nta muyobozi wundi yahawe, ashyirwaho na Perezida Kagame akemezwa nabagize inteko ishingamategeko umutwe wa Sena.

Habitegeko abaye umuyobozi wa kabiri wIntara uvuyeho nyuma ya Nyirarugerero Dancille, wakuwe ku buyobozi bwIntara yamajyaruguru akurikiye iyirukanwa ryabayobozi benshi muri iyi ntara bazize kudasigasira ubumwe bwAbayarwanda. Nubwo Nyirarugerero we yahawe izindi nshingano zo kuba Komiseri muri Komisiyo yIgihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari Abasirikare

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbavoka bo mu Rwanda bashobora gufungurirwa amarembo muri Kenya
Next articleBurundi: Abatinganyi barindwi bakatiwe gufungwa umwe ahita agwa muri gereza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here