Home Ubutabera Abavoka bo mu Rwanda bashobora gufungurirwa amarembo muri Kenya

Abavoka bo mu Rwanda bashobora gufungurirwa amarembo muri Kenya

0

Inteko ishingamategeko ya Kenya yatangiye urugendo rwo guhindura itegeko rizaha uburenganzira abanyamategeko bo mu Rwanda (Abavoka) no mu Burundi, bwo gukorera muri iki gihugu bamaze igihe bahejwemo.

Mu 2021, abunganira abandi mu nkiko bakomoka mu Rwanda no mu Burundi bakumiriwe gukorera umwuga wabo muri Kenya, ibi bikaba bihabanye n’amahame y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, East African Community.

Inteko ishinga amategeko ya Kenya irasaba ko hemezwa umushinga w’itegeko uvugurura itegeko risanzwe rigena umurimo w’ubwavoka muri Kenya kugirango na bagenzi babo bo mu Burundi no mu Rwanda bemererwe kuhakorera umwuga wabo nk’uko bimeze ku baturuka muri Uganda na Tanzania.

Kugeza ubu u Rwanda rwo rwemerera abavoka baturutse muri Kenya, gukorera mu Rwanda. hajurikijwe itegeko rya EAC. U Rwanda kandi rwemerera n’abandi bavoka baturuka mu bihugu ingaga zaho z’abavoka zifitanye amasezerano y’imikoranire n’urugaga rwo mu Rwnda (reciprocity ).

Itegeko risanzweho muri Kenya ryahezaga Abanyarwanda n’Abarundi, rikemerera gusa Tanzania na Uganda kandi ibihugu byose bihuriye muri EAC.

Uyu mushinga w’itegeko uvuga ko kuba ibihugu byombi bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, abaturage babyo barrino n’abavoka bagomba gufatwa kimwe n’Abagande n’Abanyatanzaniya.

Ni ku nshuro ya gatatu Inteko ishingamategeko ya Kenya igaragaza ubushake bwo guhindura iri tegeko ariko ntibiyikundire.

Umuryango w’Abanyamategeko bo muri Afurika y’Iburasirazuba (EALS), wanenze cyane Kenya ku icyemezo cyayo cyo gufunga abanyamategeko bo mu Rwanda no mu Burundi. kuko amategeko y’uyu muryango yemerera abanyamuryango bayo kwisanzura mu gihugu byose biwugize.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleItegeko ry’umuryango ribangamiye abakundana bahuje imiterere (LGBTQ+)
Next articlePerezida Kagame yirukanye Habitegeko wayoboraga Intara y’Iburengerazuba
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here