Home Ubutabera Itegeko ry’umuryango ribangamiye abakundana bahuje imiterere (LGBTQ+)

Itegeko ry’umuryango ribangamiye abakundana bahuje imiterere (LGBTQ+)

0

Abakundana bahuje imiterere LGBTQ+, bavuga ko zimwe mu ngingo z’itegeko rigenga abantu n’umuryango ritabafata kimwe nk’abandi cyane ku bijyanye na gihamya y’igitsina n’uko risobanura igitsina.

Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyateguwe n’umuryango utari uwa Leta uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights First Rwanda Association, cyahuje abanyamakuru, abahagarariye imiryango itari iya leta iharanira uburenganzira bwa muntu na bamwe mu bakundana bahuje imitere (LGBTQ+) hagamijwe kurebera hamwe icyakorwa ngo ubuvugizi kuri aba banyamuke bwiyongere.

Ingingo aba bavuga ko zibabangamiye mu Itegeko nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango ni ingingo ya 44 isobanura ko “Igitsina ni imimerere umuntu afite nk’ikinyabuzima imugaragaza nk’umugabo cyangwa umugore.” Bavuga ko iyi ngingo yagakwiye kwaguka  “ntigarukire gusa ku gitsina gabo n’igitsina gore gusa”.

Mu gusobanura uko iyi ngingo ikwiye guhinduka bavuga ko hari ibindi bitsina bitari abagabo n’abagore kuko hari n’abavukana ibitsina byombi.

Indi ngingo basaba ko ihinduka ni ingingo ya 45 y’iri tegeko ivuga kuri gihamya y’igitsina. Ingingo ya 45 igira iti : “Igitsina cy’umuntu ni icyanditse mu nyandiko ye y’ivuka”.

Umwe mu bakundana bahuje imiterere avuga kuri izi ngingo agira ati : “ Niba naravutse ndi umuhungu ariko nyuma nkaza kumva ndi umukobwa akaba ariko nakuze n’ubu akaba ariko niyumva  ( Transgender), kuki njye ntakwiyandikisha mu irangamimerere uko mbyumva. Mu irangamimerere bandika umugabo cyangwa umugore bitewe n’uko wavutse kandi sibyo.” Akomeza avuga ko umuntu yagakwiye guhindura mu inyandiko y’iranga mimerere igihe amaze kwisobanukirwa.

Ati : “ Ibi ntabwo ari amahitamo niko twaremwe.”

Ibyo guhindura izi ngingo z’iri tegeko binashimangirwa n’umuryango utari uwa Leta, uharanira uburenganzira bwa muntu cyane ba nyamucye bakundana bahuje imiterere, Wiceceka Communiry Support Organisation.

Uwayezu Andre, wo mu muryango wiceceka ati: “ Ubwo iri tegeko ryatorwaga habuze umuntu uvugira abakundana bahuje imiterere (LGBTQ+), kuko hari abavutse ari abagabo ariko nyuma baza kwiyumva nk’abagore bahitamo kuba, kugaragara nk’abagore cyangwa abagabo bitandukanye n’uko bavutse bagaragara. Uwo rero iryo tegeko ryaramwirengagije.”

Umuryango Human Right First Rwanda Association, uvuga ko ugiye gukora ubuvugizi kuri iri tegeko ariko hakwiye no gushimwa intambwe imaze guterwa n’ubwo hakiri ibyuho mu mategeko hari amavugurura atandukanye yakozwe mu mategeko menshi arengera uburenganzira bwa muntu muri rusange harimo n’abakundana bahuje imiterere (LGBTQ+) batirengagijwe.

Kanyarushoki Juvens, ushinzwe amategeko muri uyu muryango ati : “ Turi ijwi ryabo, icyo kibazo kirahari, natwe turahari tuzakomeza tubakorere ubuvugizi, turabizi ko hakiri icyuho mu mategeko ariko  kizavamo twese dufatanyije.  Tuzakora ibishoboka byose ibyo bibazo bafite n’ibitagaragara bikemuke.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byorohereza abakundana bahuje imiterere (LGBTQ+), kuko mu matageko yarwo rutabahana ndetse bakaba batanavangurwa kuko barindwa ivangura iryo ariryo ryose n’itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMinisitiri Musabyimana yasubije abimurwa mu manegeka bifuza ingurane
Next articleAbavoka bo mu Rwanda bashobora gufungurirwa amarembo muri Kenya
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here