Home Politike Hari abacamanza b’Abongereza bagiye kuza gukorera mu Rwanda bazanye n’abimukira

Hari abacamanza b’Abongereza bagiye kuza gukorera mu Rwanda bazanye n’abimukira

0
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Sunak, aganirira na perezida Kagame i Dubai mu nama ya COP28

Abanyamategeko b’Abongereza bashobora koherezwa mu nkiko z’u Rwanda mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano ibihugu byombi bifitanye yo kwakira abimukira baba mu Bwongereza mu buryo budakurikije amategeko.

Nyuma y’uko urukiko rw’ikirenga mu Bwongereza rutesheje agaciro amasezerano Ubwongereza busanzwe bufitanye n’u Rwanda yo kwakira abimukira, ubu hari gutegurwa andi masezerano mashya avuguruye ari nayo ashobora kugena ko aba banyamategeko b’Abongereza baza gukorera mu nkiko zo mu Rwanda mu gusigasira uburenganzira bw’aba bimukira mu gihe bazaba abazanwe mu Rwanda.

Minisitiri Lucy Frazer, ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri mu Bwongereza, yatangarije radiyo y’abongereza BBC, ko ababishinzwe bari kwigana ubwitonzi ingingo yo kohereza abanyamategeko babo mu Rwanda mu kuza gufasha mu gukemura ibibazo by’amategeko ahari.

Ikinyamakuru Daily Telegraph, cyo gitangaza ko aba banyamategeko b’abongereza mu Rwanda bazaba bashinzwe kugira inama abacamanza bo mu Rwanda ku manza zirebana n’ubuhunzi, ubujurire bw’aba bimukira bazaba bazanwe mu Rwanda n’ibindi bibazo bijyanye n’amategeko. Gusa iki kinyamakuru cyongeraho ko u Rwanda rudashobra kwemera igikorwa icyo aricyo cyose  gisa n’ubukoloni cyangwa ukwivanga mu mategeko yarwo.

Biteganyijwe ko aya masezerano yumvikanwaho vuba, kuko hari amakuru ko  minisitiri w’umutekano mu Bwongereza James Cleverly,  ashobora kugera mu Rwanda muri iki cyumweru aje kuyashyiraho umukono. Nyuma yaho nibwo uyu mushinga w’itegeko uzajyanwa mu nteko ishingamategeko y’Ubwongereza ikemaza ko u Rwanda ari igihugu kizewe mu kwakira abimukira baturutse mu Bwongereza.

Minisitiri Lucy Frazer, yabajijwe niba koko Ubwongereza buzohereza abanyamategeko babwo mu nkiko z’u Rwanda asubiza agira ati :

“Haracyari ikibazo cyo kubitunganya ariko nzi neza ko ababishinzwe babirimo kandi barikubikorana ubwitonzi.” Akomeza agira ati :

 “Nzi ko umunyamabanga w’imbere mu gihugu James Cleverly, ubu arimo gukorana n’u Rwanda ku masezerano mashya, kandi tuzazana amategeko mu gihe gikwiye.”

Nyuma y’uko urukiko rw’ikirenga mu Bwongereza rutesheje agaciro amasezerano yari asanzwehho y’u Rwanda n’Ubwingereza yo kwakira abimukira, guverinoma y’ubwongereza yahise itangaza ko bitarangiye igiye gushaka ubundi buryo yakoherezamo aba bimukira. Ubundi buryo ni ugutora itegeko ribyemera binyuze mu nteko ishingamategeko.

Ubwongereza buherutse gutangaza ko hari andi mafaranga ruha ruha u Rwanda nyuma ya miliyoni 140 z’amapawundi rwahawe nyuma yo gusinya amasezerano.

Ikinyamakuru Sunday Times cyo kivuga ko mu gihe u Rwanda ruzaba rwongeye gusinya andi masezerano mashya ruzahabwa izindi miliyini 15 z’amapawundi.

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize,  Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Sunak. Yaganiriye na Perezida Kagame bahuriye mu nama ya  Cop28 iri kubera i Dubai.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleM23 yatangaje ko igiye kwisubiza uduce yari yararekuye
Next articleGakire Fidele wiburanira yahakanye gukoresha Pasiporo ya Padiri Nahimana
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here