Home Ubutabera Ese Bamporiki na Munyakazi baracyari abanyepolitiki- amategeko

Ese Bamporiki na Munyakazi baracyari abanyepolitiki- amategeko

0
Dr Isaac Munyakazi na Bamporiki ntibirasobanuka niba bakiri abanyepolitiki cyangwa barabivuyemo burundu

Bamporiki na Munyakzi Issac ni abanyepolitiki bahoze ari abanyamabanga ba leta muri minisiteri zitandukanye bahamijwe n’inkiko zitandukanye ibaya bitandukanye bigaragara mu Itegeko Ngenga N° 10/2013/0L ryo kuwa 11/07/2013 rigenga imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki.

Iri tegeko rigaragaza ibibujijwe imitwe ya politiki n’abanyepolitiki muri rusange, mu byo babujijwe harimo kurya ruswa, kwitwaza umwanya afite ngo arenganye abandi cyangwa  ngo yice amategeko n’ibindi. iyi nkuru iribanda kuri aba banyepolitiki ibyo bahamijwe n’inkiko n’ibigaragara muri iri tegeko rigenga abanyepolitiki turebe niba bakongera guhabwa imyanya ya politiki mu buyobozi cyangwa niba bakwiye kubivamo bagakira ibindi hashingiwe ku itegeko ngenga riganga imyitwarire y’abanyepolitki.

Munyakazi Isac wari umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi , mu kuboza umwaka ushize,  yakurikiranyweho ibyaha byo kuba icyitso mu gutanga indonke no gukoresha ububasha mu nyungu bwite akatirwa igifungo cy’imyaka itanu isubitse n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi byaha yakurikiranyweho bigaragara mu ngingo ya 40 y’itegeko ryavuzwe hauguru ivuga ibyo umunyepolitiki abujijwe.

Agaka ka gatanu k’iyo ngingo kavuga ko umunyepolitiki abujijwe “kurya ruswa no gukora ibyaha bifitanye isano nayo;” ikindi kigarara muri iyi ngingo mu byo munyakazi yakurikiranyweho harimo n’ibiteganywa n’agaka ka kagatatu  k’ingingo ya 39 y’iri tegeko ngenga kavuga ko umunyepolitiki kandi abujijwe “kwitwaza umwanya afite ngo arenganye abandi cyangwa ngo yice amategeko;”

Ibi byaha Munyakazi yahamijwe n’inkiko ni bimwe n’ibyo Bamporiki Edouard, wari umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’umuco n’urubyiruko, yahamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge runamukatira imyaka ine y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda. Bamporiki akimara guhamwa n’ibi byaha yahise abijuririra urubanza rwe rw’ubujurire rukaba rutaraburanwa.

Usibye aba banyepolitiki bari muri guverinoma hari n’undi munyepolitiki wari mu nteko uherutse kwegura ku mirimo ye kubera “ ubusinzi” uyu munyepolitiki yeguye nyuma y’uko ubusinzi bwe bwari bumaze gutangaza Perezida Kagame kuko bwari bumaze kuba inshuro nyinshi.

Munyakzi Isaac we nyuma yo kwirukanwa muri Guverinoma we yahise anirukanwa burundu mu ishyaka yabarizwagamo rya PDI, abagize biro politiki y’iri shyaka bawirukanye bavuga ko ibyo yakoze bidakwiye kwihanganirwa.

Agaka kambere k’ingingo ya 40 y’iri tegeko ngenga kandi kihanangiriza abanyepolitiki “kugira imyitwarire imutesha agaciro”

Uyu mudepite yaje kwegura mu nteko anasaba imbabazi z’ibyo yakoze yemera ko anaretse inzoga bururndu.

Ingingo ya 42 y’iri tegeko niyo iteganya ibihano bihabwa umunyepolitiki, iyo ngingo ivuga ko “ahanwa hakurikije amategeko abigenga, umunyapolitiki ashobora guhanishwa kwihanangirizwa n’urwego rumukuriye cyangwa kuvanwa mu mwanya wa politiki arimo.”

Umunyapolitiki uregwa ahabwa uburyo bwose bwo kwiregura buteganyijwe n’amategeko.

Ku bijyanye n’abagize inteko ishingamategeko bo bafite irindi tegeko Ngenga N° 006/2018.OL ryo ku wa 08/09/2018 rigena imikorere y’Umutwe w’Abadepite. Ingingo yi 113 y’iri tegeko mu gaka kayo ka gatanu ivuga ko umudepite wiyandaritse, uwitesheje agaciro cyangwa uwagatesheje urwego agomba kwirukanwa mu nteko.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleVincent Biruta yahagarariye Perezida Kagame muri Angola
Next articleAdil Erradi Mohammed yirukanwe burundu muri APR Fc
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here