Home Imikino Adil Erradi Mohammed yirukanwe burundu muri APR Fc

Adil Erradi Mohammed yirukanwe burundu muri APR Fc

0

Amakuru aturuka imbere mu ikpe y’ingabo z’igihugu APR fc, aremeza ko Adil Erradi atakiri umutoza w’iyi kipe kuko yirukanwe burundu n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Adil Erradi Mohammed yirukanwe ku mirimo ye nyuma y’ibyumweru bibiri ibihano yari yahawe n’iyi kipe birangiye ariko we ahitamo kudagaruka ku kazi, ibintu byafashwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe nko guta akazi.

APR fc yahagaritse umutiza Adil ku kazi taliki ya 14 Ukwakira, yahagaritswe mu gihe kingana n’ukwezi kumwe nyuma y’imyitwarire itaranyuze ubuyobozi bw’iyi kipe. Uyu mutoza nyuma yo guhagarikwa ntahabwe ibaruwa yagiyie mu myitozo y’iyi kipe yangirwa kwinjira afungiranwa inyuma y’urugo ashaka no gushyamirana n’abashinzwe umutakno w’aho iyi kipe ikorera imyitozo.

Adil yahise afata umwanzuro wo kuva mu Rwanda avuga ko yahagaritswe mu buryo budakurikije amategeko ko azajyana ikirego muri FIFA. Nyuma y’uko ibihano bye birangiye APR FC yategereje umutoza ko agaruka mu Rwanda ngo asubukure imirimo iraheba.

Sam Karenzi nawe ukurikirana makuru y’imbere muri APR FC yemeje iyirukanwa ry’umutoza Adil.

Hari amakuru avuga ko APR FC yigiriye inama yo kujya kureshya Adil wari wasubiye iwabo ngo agaruke mu kazi ariko ntibyakunda kuko Adil yimye intumwa APR fc yari yamutumyeho umwanya ari nabyo byatumye APR fc ifata umwanzuro wo kumwirukana kuko yabonaga nta bushake afite bwo kongera gukorana nayo.

APR FC yirukanye uyu mutoza nyuma y’igihe gito imwongereye amasezerano y’imyaka ibiri kuko ay’umwaka umwe yari asanganywe yari amaze kurangira. Adil niwe mutoza uhembwa amafaranga menshi mu Rwanda kuko ahembwa arenga miliyoni 20 buri kwezi wongeyeho ibindi ahabwa bimufasha kubaho nk’imodoka n’ibindi.

Ikinyamakur igihe cyakurikiranye cyane ibibazo bya Adil n’ikpie ya APR fc giherutse gutangaza ko mu gihe Adil yaba atsinze APR FC muri FIFA yahabwa miliyoni zirenga 570 z’amafaranga y’u Rwanda.

N’ubwo umutoza Adil Erradi Mohhamed atavuye mu ikipe ya APR Fc neza  hari benshi bazamwibuka nk’umutoza wahesheje iyi kipe ya APR Fc ibikombe bitatu bya shampiyona bikurikiranye, akava mu Rwanda adatsinzwe na mukeba Rayon sport. Ku rundi ruhande Adil azibukwa nk’umutoza wihaye intego zo kujynaa APR fc mu matsinda ariko ntibyamukundira. hari n’abazamwibukira ku rundi ruhande rutashimishaga benshi mu bakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda rurimo gushwana cyane n’abanyamakuru, abafana n’abakinnyi b’ikipe ya APR fc kuko yirukanyemo benshi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleEse Bamporiki na Munyakazi baracyari abanyepolitiki- amategeko
Next articleSierra Leone: Abadepite bananiwe kumvikana ku itegeko baterana ingumi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here