Home Imikino Perezida Kagame yiyemeje kurwanya “imitekerereze ya gitindi iri muri Siporo”

Perezida Kagame yiyemeje kurwanya “imitekerereze ya gitindi iri muri Siporo”

0

Ubwo yari mu kiganiro n’ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru kuri uyu munsi u Rwanda rwizihizaho isabukuru ya 29 rwiboheye, yabajijwe impamvu imikino mu Rwanda ishorwamo akayabo ariko ntitere imbere asubiza ko agiye kwishakira umwanya akarwanya imitekerereze ya gitindi iri muri siporo.

Perezida Kagame yavuze ko hashize igihe ibi bibazo bidakemuka ariko ko ntarirarenga. Ati: “Biraruhanyije, biragoye ariko tugomba kugira icyo dukora”.

Perezida Kagame akomeza avuga ko hari abamaze igihe muri siporo barimo abatoza n’abandi bayiba hafi bagakwiye kuba bayifasha ariko bafite umuco mubi bityo ko nabo bakwiye guhinduka.

Ati: “ Kuva kera ugasanga aho kwitoza no gukora ibikenewe baraho bari mu kuraguza, mu marozi, no guha ruswa abasifuzi, ibi usanga bitwara 50% y’ibyagombaga gukorwa.” Aha niho ahera avuga ko ibi ntaho byageza umukino ntanaho byageza Igihugu muri uwo mukino.

Ati: “ Ibyo nibyo byambere bigomba guhagarikwa. Nagiye njya mu bindi byinshi sinigeze mbona umwanya uhagije ariko ndumva nzashaka umwanya wabyo nkahangana nabyo… ndetse bamwe nimba nabigiyemo nibatareba neza bizabagiraho ingaruka.” Perezida Kagame yongeraho ko mu gihe azaba abijemo atazihanganira “ ibitekerezo by’ubutindi bikoreshwa mu mikino ireba abantu bose.”

Uburozi, guha abasifuzi ruswa,no kumvikana kw’amakipe ngo aharirane amanota ni bimwe bikunze kugarukwaho nk’ibidindiza imikino mu Rwanda bikanatuma ikipe z’ibihugu nta musaruro zitanga ku rwego mpuzamahanga.

N’ubwo hari ibi bibazo perezida Kagame avuga ko yabwiwe n’ababishinzwe ko bafashe umwanzuro wo guhera mu bakiri bato bakabaha ibikenewe byose binyuze mu mashuri akaba aribwo buryo buzatanga umusaruro.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRubavu: Hizihijwe umunsi wo kwibohora hatahwa umudugudu wa Muhira
Next articleBurundi: Agathon Rwasa yirukanwe mu ishyaka rye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here