Home Politike Rubavu: Hizihijwe umunsi wo kwibohora hatahwa umudugudu wa Muhira

Rubavu: Hizihijwe umunsi wo kwibohora hatahwa umudugudu wa Muhira

0

Mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda kwizihiza umunsi wo Kwibohora, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yatashye umudugudu w’icyitegererezo wa Muhira wubatswe mu Murenge Rugerero Karere ka Rubavu.

Ni umudugudu ujyanye n’igihe kuko uzatuzwamo imiryango yatoranyijwe mu batishoboye, n’abakuwe mu manegeka, hakaba harimo ibikoresho byose byo munzu n’ibigomba kubatunga. Uyu mudugudu wuzuye utwaye Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari 18, ukazakira imiryango 120.

Abatujwe muri uyu mudugudu begerejwe ibikorwa remezo, birimo amashuri y’incuke, ibibuga byo gukiniraho, ikigo nderabuzima, isoko, inyubako z’ubuciruzi, aho kororera inkoko n’ibindi.

Icyo gikorwa cyanitabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye, barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda na Polisi n’abandi.

Ni umudugudu w

Ni umudugudu w’icyitegererezo

Abo bashyitsi bakomeje batambagizwa ibice binyuranye bigize uwo mudugudu, basobanurirwa ibihakorerwa.

Uretse umudugudu wa Muhira watashywe uyu munsi tariki 4 Nyakanga 2023, hari ibindi bikorwa bitandukanye byakozwe n’Ingabo z’u Rwanda, harimo indi midugudu yubatswe nk’uwa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, uwa Kivusha na Nyarurenzi yubatswe mu Turere twa Bugesera na Nyarugenge, yose izakira imiryango itishoboye 129, ikaba yarubatswe itwaye Miliyari 4,452,930Frw. Hari kandi ibigo nderabuzima byubatswe mu turere twa Kicukiro, Muhanga, Nyabihu, Bugesera, Musanze, Gasabo na Nyarugenge.

Hari inyubako zubakiwe imiryango 980 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye, kuvugurura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kamonyi, kubakira amacumbi ishuri ryigisha umuziki mu Karere ka Muhanga, naho mu Karere ka Huye Ingabo z’u Rwanda zubatse ikigo gitanga ubumenyi.

Abayobozi batambagira uwo mudugudu

Abayobozi batambagira uwo mudugudu

Ingabo z’u Rwanda zigaragaza ko muri 2022-2023, zitaye ku bikorwa by’ubuhinzi n’ibidukikije, inganda zitanga amashanyarazi, imihanda ibilometero 186 hamwe n’ibiraro bitatu. Ni ibikorwa byatwaye agera kuri Miliyari 122,130,803Frw.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmahirwe ahabwa abakobwa bajya mu yisumbuye angana n’ay’abahungu-NESA
Next articlePerezida Kagame yiyemeje kurwanya “imitekerereze ya gitindi iri muri Siporo”
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here