
Karungi Doreen
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) igiye gushyira hanze urubuga rw’ikoranabuhanga rwitwa “Mbaza”, ruzafasha abaturage kugeza ibibazo byabo ku buyobozi no gutanga amakuru mu buryo bworoshye kandi bwihuse.
Mu myiteguro yo kurutangiza, MINALOC yatangiye guhugura abakozi bazarukoresha ku nzego z’Akarere, Umurenge n’Akagari, hagamijwe ko ruzakoreshwa neza mu gukemura ibibazo by’abaturage.
Urubuga Mbaza ruzatangira igerageza ku itariki ya 20 Mutarama 2026 mu Mujyi wa Kigali, mu gihe cy’ukwezi, mbere y’uko rutangizwa ku rwego rw’igihugu.
Umuturage uzaba ashaka kugeza ikibazo cyangwa amakuru ku buyobozi azajya anyura ku rubuga mbaza.gov.rw cyangwa irembo.gov.rw, bityo bikazafasha kunoza itumanaho hagati y’abaturage n’inzego z’ubuyobozi.











