Home Politike Uzarangara niwe uzananirwa kwishyura mitiweri – Minisitiri Habimana

Uzarangara niwe uzananirwa kwishyura mitiweri – Minisitiri Habimana

0

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique avuga ko ibiciro by’ikiguzi cy’ubwisungane mu kwivuza n’ubwo byazamutse benshi bazashobora kucyishyura kuko biri mu bushobozi bw’abaturage usibye abazarangara nti babiteganye neza.

Ibi byavugiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga mu gikorwa cyo kwizihiza imyaka 25 abanyarwanda bamaze bakoresha mutiweli mu kwivuza no gutangiza imisanzu ivuguruye.

Minisitiri Habimana avuga ko nta kibazo bizatera ku bazabitegura neza ati “Twazengurutse mu gihugu hose mu tugari n’imidugudu habaho umwitozo ku buryo uyu musanzu wagenwe bijyanye n’ubushobozi bwa buri muryango. Ikindi ni uko abenshi bangana na 70% ari abongereweho amafaranga make ashoboka kandi ari mu bushobozi bw’umuturage. Usibye uwarangara ntabitegure neza ubundi uwabiteguye neza yabasha kuyabona.”

Akomea agaragaza ko abaturage benshi batongereweho amafaranga menshi ku kiguzi cy’ubwisungane mu kwivuza kuko abari mu rwego rwa mbere rw’amikoro bishyurirwa 4000 Frw na Leta (ikiguzi cyose), urwa kabiri biyishyurira 3000 Frw bakongererwaho 1000 Frw na Leta hamwe n’urwa gatatu biyishyurira 5000 Frw buri muntu.

Ni mu izindi nzego z’amikoro hari abiyishyurira 8000 Frw n’abiyishyurira 20.000 Frw ku muntu umwe ku mwaka bikaba ari byo bigize ijanisha rito ry’abaturage kuko ari 34%

Habimana Dominique yagaragaje ko uburyo busanzwe bukoresha ngo abaturage bashobore kwiyishyurira ubu bwisungane n’ubundi bwakomeza kubafasha kubigeraho.

Ati “Hari abibumbira mu bimina kugira ngo igihe cyo gutanga umusanzu kizagere badatunguwe kandi byagiye bitanga umusaruro. Hari n’abafata itungo bakaryorora bakavuga bati rizavamo Mituweli kandi rimwe rishobora kuba rihagije.”

Buri mutura rwanda wese ategetswe kugira ubwishingizi mu kwivuza yaba umunyamahanga cyangwa umunyarwanda, ubwisungane mu kwivuza bwo bwemerewe Abanyarwanda gusa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleWilly Ngoma umuvugizi wa M23 yishwe arashwe
Next articleFrance: Muhayimana yasabiwe igifungo cy’imyaka 15 mu bujurire
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here