Home Ubutabera France: Muhayimana yasabiwe igifungo cy’imyaka 15 mu bujurire

France: Muhayimana yasabiwe igifungo cy’imyaka 15 mu bujurire

0
Muhayimana Claude wari warahamijwe icyaha cya Jenoside anakatirwa imyaka 14 yafunguwe by'agateganyo

Muhayimana Claude ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasabiwe n’ubushinjacyaha bw’u Bufaransa Urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris guhamwa ko n’iki cyaha agakatirwa igifungo cy’imyaka 15.

Muhayimana yavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye mu 1961. Aha ni naho aibyaha akekwaho yabikoreye mu gihe yari umushoferi w’umushinga w’ubworozi bw’amafi ku Kiyaga cya Kivu n’uwa hoteli yari izwi nka ‘Guest House’ ku Kibuye.

Mu bamushinja harimo abatangabuhamya babwiye urukiko ko Muhayimana yatwaye Interahamwe n’abajandarume mu gihe babaga bagiye kwica Abatutsi mu bice bitandukanye bya Kibuye nko muri stade ya Gatwaro, Nyamishaba, mu kigo cya Saint-Jean no mu Bisesero.

Muhayimana n’abanyamategeko be bagaragaje ko uretse ubuhamya bumushinja, nta bimenyetso bihari bigaragaza ko yagize uruhare muri Jenoside, ariko abatanze ikirego babiteye utwatsi, bagaragaza ko ibyo ari ibinyoma.

Perezida w’umuryango CPCR uhagarariye abaregera indishyi akabana n’umwe mu bawushinje, Alain Gauthier, yagaragaje ko kuva iyi dosiye yafungurwa, Muhayimana yabeshye kenshi kandi ko ibinyoma bye ari byo bizatuma ahamywa ibyaha.

Gauthier yagize ati “Bwana Muhayimana ari kwishyingura mu binyoma byose yavuze kuva iyi dosiye yatangira. Mbona hari ubwo birakaza Perezida w’iburanisha, akamuhagama, ariko kandi umwanzuro w’urubanza ntumenyekana igihe kitaragera.”

Mu 2021, Muhayimana yahamijwe ubufatanyacyaha mu byaha bya Jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu, akatirwa igifungo cy’imyaka 14. Ibyo byashingiye ku bimenyetso n’ubuhamya byagaragaje ko yatwaraga abicanyi mu gihe babaga bagiye kugaba ibitero ku Batutsi.

Urubanza rw’ubujurire rwatangiye tariki ya 3 Gashyantare 2026. Abantu 51 barimo 34 bo ku ruhande rw’Ubushinjacyaha, abo ku ruhande rw’abaregera indishyi n’abashinjura Muhayimana ni bo batanze ubuhamya.

Biteganyijwe ko ku wa 27 Gashyantare ari bwo umwanzuro w’uru rubanza umenyekana nyuma y’umwiherero w’abacamanza n’inyangamugayo zarukurikiye kuva rutangira.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUzarangara niwe uzananirwa kwishyura mitiweri – Minisitiri Habimana
Next articleParis: Igifungo cy’imyaka 14 kuri Claude Muhayimana cyashimangiwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here