Home Ubutabera Bahame ukurikiranwe n’inkiko yasimbujwe uwahoze ari umudepite

Bahame ukurikiranwe n’inkiko yasimbujwe uwahoze ari umudepite

0

Sheikh Bahame Hassan wari umuhuzabikorwa w’ikigo ngororamuco cya Gitagata akaza gukurikiranwaho ibyaha by’ y’ishimisha mubiri yasimbujwe kuri uyu mwanya n’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatatu iyobowe na Perezida Kagame.

Bahame Hassan umaze iminsi mu nkiko aburana ifungwa n’ifungurwa kuri iki cyaha urukiko rukaza kumufungura ngo akurikiranwe ari hanze yasimbuwe ku buyobozi bw’ikigo ngororamuco cya Gitagata na Uwimanimpaye Jeanne D’arc.

Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yabaye umudepie aba n’umuyobozi w’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite wungirije hagati ya 2013 na 2018.

Hari andi makuru avuga ko Sheikh Bahame Hassan usibye kuba hari ibyo abazwa n’ubutabera bw’u Rwanda bishobora kuba biri mu mpamvu zitumye asimbuzwa kuri uyu mwanya, andi makuru avuga ko yari ageze no mu gihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nayo ikaba indi mpamvu.

Undi wakuwe  mu mirimo yari amazemo igihe ni Emmanuel NDAYISABA, wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga. Uyu mwanya yari awumazeho imyaka 15 kuko yawugezeho taliki ya 30 Nyakanga 2011.

Mu bindi byemezo byafashwe n’inama y’abaminisitir ni ugufungura by’agateganyo abantu 1874 bakatiwe n’inkiko.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMusanze: Uko umusaza n’abana be batatatu bamaranye amezi arenga abiri mu ngororamuco
Next articleLAF reached 10 Million People with legal awareness
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here