Home Uncategorized Kigali: Hasohowe igitabo gihumuriza abababaye

Kigali: Hasohowe igitabo gihumuriza abababaye

0

“Beneath the Ashes, Still the Flame”  ni igitabo gishingiye ku nyigisho za bibiliya, kigamije guhumuriza abantu banyura mu bihe bikomeye no kubagarurira icyizere ko n’iyo ubuzima waba ubona bukugoye hakiri amahirwe yo kongera kubaho neza. Cyamuritswe kuri uyu wa 28 Kamena 2026 na Mutesi Gasana, umwanditsi w’ibitabo, akaba n’umuririmbyi, umuramyi w’indirimbo zihimbaza Imana.

Mutesi Gasana washinze inzu itunganya ikanacuruza ibitabo Ubuntu Publishers, yamuritse igitabo gishya yise Beneath the Ashes, Still the Flame, bisobanuye mu Kinyarwanda ngo Munsi y’ivu haracyari umuriro, ni inkuru mbarankuru (non-fiction) ishingiye ku buzima bwa buri munsi. Kigaruka ku bibazo abantu bahura na byo, kikerekana ko n’iyo umuntu yaba ari mu mubabaro, mu guhangayika cyangwa yugarijwe n’ibigeragezo, ashobora kongera guhaguruka no kubona icyizere.

Mu muhango wo kumurika iki gitabo, Mutesi Gasana yavuze ko amaze imyaka 15 yandika ibitabo. Yagaragaje ko igitekerezo cyo kwandika iki gitabo cyaturutse ku rugendo rw’ubuzima bwe, ariko kigakomera cyane nyuma yo guhura n’umugore wari urembye bikomeye, ubuzima bwe buri mu kaga.

Mutesi yavuze ko yabanje kubura icyo kumubwira nyuma aza kumubwira  amagambo yo kumuhumuriza no kumusengera, aza kumusangiza ijambo ryo muri Bibiliya rimwizeza ko Imana ishobora gukiza. Bombi bamaranye amasaha umunani basenga, baganira kandi bararira. Mu gusoza icyo kiganiro, uwo mugore yaramubwiye ati: “Mfite ukwizera.”

Mutesi yavuze ko ayo magambo yamukoze ku mutima, akaba ari na yo yamubereye imbarutso yo kwandika iki gitabo.

Agira ati: “Ubutumwa bukubiye muri iki gitabo ni uko munsi y’ivu ry’umubabaro, guhangayika, kubura urubyaro, gupfusha cyangwa ibindi bigeragezo umuntu ashobora kunyuramo, haracyari umuriro w’ibyiringiro. hari umucyo ushobora kongera kumurika ubuzima bwawe. Nifuza ko iki gitabo cyagera ku bantu bose, cyane cyane abafite ibibazo by’ubuzima, abafite agahinda gakabije n’abamaze gutakaza icyizere, kikababera isoko yo kongera guhaguruka.”

Yakomeje avuga ko iki gitabo cyanditswe mu buryo bworohereza abantu bakuru bose kugisoma no kucyumva, kandi ko inyigisho zose zishingiye ku Ijambo ry’Imana.

Yavuze kandi ko ushaka kukigura yagisanga mu maduka y’ibitabo arimo Caritas Bookshop, Ikirezi Bookshop, Carizima Bookshop na Arise Bookshop, cyangwa akagisanga kuri murandasi anyuze kuri Ubuntu Publishers.

Mutesi yanagarutse ku kamaro ko gusoma, avuga ko ari umwe mu musingi w’iterambere ry’umuntu.

 Ati “Gusoma bituma umuntu yunguka ubumenyi ataruhijwe cyane ku bana, bibafasha gukura neza mu bwenge, bakamenya indimi, bakagura amagambo bakoresha no kwigirira icyizere. Ni yo mpamvu ababyeyi bakwiye gutoza abana babo umuco wo gusoma bakiri bato.”

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye umuhango wo kumurika iki gitabo, Lorraine Muhimpundu yavuze ko gusoma ari isoko y’ubumenyi mu nzego zitandukanye, anashishikariza urubyiruko rugenzi rwe kurushaho kwitabira umuco wo gusoma kuko bibafasha kwagura ibitekerezo no gutegura ejo hazaza.

Olivier Tuyizere, umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, nawe yunze mu ijambo rya Mutesi, avuga ko gusoma ari ingenzi kuko bifasha umuntu gusobanukirwa amateka, imibereho y’igihugu n’iya sosiyete, ndetse bikamufasha gutegura neza ahazaza. Ati “Ndasaba urubyiruko kudahugira mu bindi rukirengagiza gusoma. Bajye basura amasomero, bahitemo ibitabo byiza, kuko gusoma ni imwe mu nzira nziza zo kwiyubaka no kubaka ejo hazaza.”

Igitabo “Beneath the Ashes, Still the Flame” kije cyiyongera ku rugendo rwa Mutesi Gasana rwo guteza imbere umuco wo gusoma no gukoresha ibitabo nk’uburyo bwo kugeza ku bantu ubutumwa bw’ihumure, ukwizera n’icyizere cy’ejo hazaza.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleE.S Mubuga yaje ku isonga mu marushanwa y’Ikinyarwanda n’Umuco
Next articleAbenshi ntibabizi, igituntu si indwara y’Ibihaha gusa-RBC

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here