Home Amakuru Guterres: Turibuka twicishije bugufi kandi dufite isoni

Guterres: Turibuka twicishije bugufi kandi dufite isoni

0

by Doreen Karungi

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (LONI), António Guterres yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa, ashimangira ko ari amateka yagaragaje uburyo urwango n’amacakubiri bishobora kuvamo amahano akomeye iyo isi icecetse. Yagaragaje kandi ko umuryango mpuzamahanga wagize uburangare bukomeye mu gihe Jenoside yabaga, ashimangira ko ibi bikwiye kubera isomo amahanga yose. Ati: “Turibuka twicishije bugufi kandi dufite isoni, ukuntu umuryango mpuzamahanga winangiye ntiwumve imiburo ngo ufate ingamba zo kurokora ubuzima bw’Abatutsi bicwaga.”

Mu butumwa yatanze kuri uyu wa 7 Mata 2026, ubwo mu Rwanda hatangizwaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, , yasabye amahanga gukura amasomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko kwibuka bidakwiye kugarukira ku mateka gusa, ahubwo bikwiye kuba umusingi wo kurwanya urwango no gukumira Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu. Ati: “Turunamira inzirakarengane zazize Jenoside, tunaha icyubahiro abayirokotse. tugomba kwigira ku makosa yo mu bihe byashize kandi tugaharanira kurinda abariho uyu munsi.”

Yakomeje asaba amahanga guhagurukira kurwanya imvugo z’urwango, amagambo akongeza amacakubiri n’ibikorwa byose bishobora guteza urugomo, agaragaza ko ari byo bikunze kuba intandaro y’ubwicanyi ndengakamere. Yongeyeho ko gukumira Jenoside bisaba ko ibihugu byose byubahiriza amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana Jenoside, anasaba ibitarayashyira mu bikorwa kubikora nta gutindiganya.

Ati: “Tugomba kwigira ku gutsindwa kw’ahahise tukarinda abariho, binyuze mu kwamagana urwango, imvugo zishotorana n’izikangurira abantu gukora rugomo.” Guterres yagaragaje ko ijambo “Ntibizongere ukundi” ridakwiye kuba interuro gusa, ahubwo rikwiye
kuba inshingano y’Isi yose yo kurinda ikiremwamuntu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho
yaba iri hose.
Buri mwaka ku wa 7 Mata, Isi yose yifatanya n’u Rwanda mu kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu
1994, hibukwa abarenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda rwagerageje guhangana n’izamuka ry’ibiciro bya lisansi biba iby’ubusa
Next articleRIB yafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ukekwaho kwakira Ruswa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here