
By Doreen Karungi
Abantu bacitse ururondogoro kuva aho Leta y’u Rwanda ifatiye icyemezo cyo kuzamura ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli, ibintu abantu bari biteze ko bishobora kuba, ariko impungenge zikaba ku izamuka by’ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze abantu bakenera mu buzima bwa buri munsi.
Ibi bibaye mu gihe u Rwanda rwari rumaze iminsi rugaragaza kwihagararayo, aho rwagiye rufata ingamba zitandukanye zo kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, by’umwihariko ku bikomoka kuri peteroli, harimo gukuraho umusoro ku nyungu nka Nkunganire ya Leta ariko byageze igihe nabyo birananirana, ubu ibiciro bikomeje kuzamuka, kandi byatangiye kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage.
impamvu zitangwa n’ubuyobozi bukuru ni intambara iri kubera muri burasirazuba bw’isi cyane cyane mu gihugu cya Iran ikomeje guteza ihungabana ku isoko mpuzamahanga ry’ingufu, bigatuma ibiciro bya peteroli bizamuka ku rwego rw’Isi.

Nubwo Leta y’u Rwanda yari yarashyizeho ingamba zitandukanye zirimo kugenzura ibiciro no kugabanya igitutu ku baturage, impinduka zikomeje kuba ku rwego mpuzamahanga zatumye ibi biciro bitakomeza kuguma ku rwego rwari rusanzwe.
Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva, yatangarije abanyamakuru ko izo mpinduka zituruka hanze y’igihugu zizagira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda, ariko asaba Abanyarwanda kwitegura badakangaranye.
Yagize ati: “Tugomba kwitegura ariko tudakangaranye,” agaragaza ko hari ingamba zikomeje gufatwa mu guhangana n’ibi bibazo.
Ku mbuga nkoranyambaga zirimo X yahoze ari Twitter, Abanyarwanda bagaragaje impungenge ku izamuka ry’ibiciro, aho bamwe bavuga ko ubuzima bukomeje guhenda, mu gihe abandi bagaragaza ko ingaruka z’ibibera ku rwego mpuzamahanga zikomeje kubageraho mu buryo butaziguye.
Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA) rwatangaje ko ibiciro bishya bya lisansi na mazutu bizatangira kubahirizwa guhera ku wa 4 Mata 2026. Litiro ya lisansi yageze kuri 2,303 Frw, mu gihe mazutu yageze kuri 2,205 Frw.
Iri zamuka ryitezweho kugira ingaruka ku bwikorezi, aho ibiciro by’ingendo bishobora kwiyongera, ndetse n’ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bicuruzwa bikazamuka bitewe n’uko ubwikorezi bugira uruhare runini mu kugeza ibicuruzwa ku masoko.
Abasesenguzi mu by’ubukungu bagaragaza ko nubwo hari ingamba zafashwe, gukomeza kuzamuka kw’ibiciro ku rwego mpuzamahanga bishobora gukomeza gushyira igitutu ku bukungu bw’igihugu no ku mibereho y’abaturage, cyane cyane abafite amikoro make.












