Home Uncategorized Amerika yafatiye Joseph Kabila ibihano bikomeye

Amerika yafatiye Joseph Kabila ibihano bikomeye

0


Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yashyizwe ku rutonde rw’abo Leta Zunze
Ubumwe za America ifatira ibihano (SDN List), mu cyemezo cyafashwe na Minisiteri y’Imari
ya Amerika binyuze mu Ishami rishinzwe kugenzura umutungo w’abafatiwe ibihano (OFAC).


Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa 30 Mata 2026, kigaragaza ko Kabila yafatiwe ibihano
muri gahunda ya Amerika yitwa DRCONGO sanctions program, igamije guhana abantu
cyangwa imitwe bashinjwa kugira uruhare mu guhungabanya umutekano wa Congo.
OFAC ivuga ko Joseph Kabila akekwaho kugira imikoranire n’umutwe wa AFC/M23 umaze
igihe urwana n’ingabo za Leta mu burasirazuba bwa DRC, ibyo bihano bivuze ko umutungo
wose Kabila afite uri muri Amerika cyangwa ugenzurwa n’inzego z’Abanyamerika wahise
ufungwa, ndetse ko abaturage ba Amerika n’ibigo byabo babujijwe gukora ubucuruzi cyangwa
indi mirimo y’imari iyo ari yo yose na we.

Guverinoma ya RDC ivuga ko yashimye ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump kuri iki
cyemezo, ishimangira ko kiri mu murongo w’amasezerano ya Washington agamije kugarura
amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.
Yanongeye kandi gusaba ko ingabo z’u Rwanda ziva ku butaka bwa RDC, ndetse
hakanahagarikwa ubufasha bwose buhabwa umutwe wa M23/AFC, ivuga ko ari imwe mu
ngamba z’ingenzi zafasha kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bw’igihugu.
Iki cyemezo cya Amerika kije mu gihe Joseph Kabila akomeje guhura n’ibibazo bikomeye mu
gihugu cye, mu bihe bishize, ishyaka rye PPRD ryahagaritswe, ndetse ubuyobozi bwa DRC
butangaza ko imitungo ye igomba gufatirwa.


Si ibyo gusa, kuko mu Ukwakira 2025 Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa DRC rwamukatiye
igihano cy’urupfu adahari, rumushinja ibyaha bikomeye birimo ubugambanyi, ibyaha
by’intambara no kugira uruhare mu bikorwa by’inyeshyamba AFC/M23.
Abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo cya Amerika gishobora kugira ingaruka ku mubano wa
politiki mu gihugu, cyane ko Joseph Kabila akiri umwe mu bantu bafite izina rikomeye mu
mateka ya DRC no mu mikorere ya politiki y’iki gihugu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRIB yafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ukekwaho kwakira Ruswa
Next articleNyamagabe: Imbaraga zishyirwa mu buhinzi n’ubworozi byazamuye imibereho

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here