Home Uncategorized Canada n’u Budage batahuye abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Canada n’u Budage batahuye abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

0

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda(NPPA) bwatangaje ifatwa ry’a bagabo babiri barimo Laurent
Nduwayezu na Innocent Sebagoyi, bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,
batawe muri yombi n’inzego z’ubutabera za Canada n’u Budage, nyuma y’impapuro zo kubafata zari
zaratanzwe n’u Rwanda.
Nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha Bukuru (NPPA) mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 16
Nyakanga 2026,bwavuze ko Laurent Nduwayezu nawe yafatiwe muri Canada hashingiwe ku mpapuro zo
kumuta muri yombi ku rwego mpuzamahanga zatanzwe n’u Rwanda mu 2014.Akaba yarafashwe ku wa
22 Kanama 2026 biginzwemo uruhare n’inzego z’ubutabera za canada.
Nduwayezu,yavutse mu 1958,avukira mu Karere ka Burera.Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
1994 yari atuye ahahoze ari Komini Rubavu, aho yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe umutekano muri
BRALIRWA i Gisenyi.
Nduwayezu ukekwaho ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, umugambi wo gukora
Jenoside, itsembatsemba nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu ndetse n’ubwicanyi nk’icyaha cyibasiye
inyokomuntu. Avugwaho kandi kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi no kwitabira inama
zategurwagamo urutonde rw’abagombaga kwicwa.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Innocent Sebagoyi yatawe muri yombi n’inzego z’ubutabera z’u Budage ku
wa 1 Nyakanga 2026, hashingiwe ku mpapuro zo kumufata zatanzwe n’u Rwanda mu 2019.
Sebagoyi yavukiye mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, ku wa 20 Nzeri 1967. Mu 1994 yari
atuye ahahoze ari Komini Kayove, aho yari Uwungirije Burugumesitiri ushinzwe ubutegetsi n’amategeko.
Akekwaho Jenoside, itsembatsemba nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu no gushishikariza ku mugaragaro
abantu gukora Jenoside. Ubushinjacyaha bwavuze ko yagize uruhare mu bitero byagabwe ku Batutsi,
harimo n’abari bahungiye ku Ishuri rya Muyange.
Ubushinjacyaha Bukuru bwashimiye inzego z’ubutabera za Canada n’u Budage ku bufatanye zikomeje
kugirana n’u Rwanda mu gushakisha, guta muri yombi no kugeza imbere y’ubutabera abantu bakekwaho
kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho baba bari hose.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIbyaha by’ubugome ku isonga: Dore andi moko y’ibyaha byugarije sosiyete

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here