Home Ubutabera Musanze: Uko umusaza n’abana be batatatu bamaranye amezi arenga abiri mu ngororamuco

Musanze: Uko umusaza n’abana be batatatu bamaranye amezi arenga abiri mu ngororamuco

0

Bamwe mu baturage b’Umudugudu wa Gatindori, Akagari ka Rungu, Umurenge wa Gataraga, bavuga ko barenganyijwe n’inzego z’umutekano taliki ya 12 Ukoboza 2025, ubwo abagize izi nzego babasangaga mu ngo zabo saa munani z’ijoro zigatwara bamwe mu bagabo batabwiwe icyo bashinjwa.

Aba bafashwe bahise bajyanwa mu kigo gicishawamo abantu by’igihe gito cya Kinigi (transit center) nta handi banyujijwe nk’uko bisanzwe bigenda.

Kwitonda Cyprien w’imyaka 62, ni umwe mu bafashwe akuwe iwe mu rugo ajya gufunganwa n’abana be batatu b’abasore. Avuga agahinda k’ibyamubayeho kuko ari inshuro yambere yari afunzwe.

Ati: “ bankuye  mu  rugo saa munani z’ijoro bambwira ko banjyanye kuri polisi ariko nti bangejejeyo kuko twahise duhura n’imodoka ihita itujyana mu Kinigi ahafungirwa inzererezi. tuhamaze ukwezi nibwo batubwiye ko dukekwaho kugura inyama na barushimusi. Namazeyo amezi abiri n’iminis 10 bwari ubuzima bubi cyane bwo kurara hasi kurya nabi n’ibindi.”

Akomeza avuga icyamubabaje kurusha ibindi ari “ Gufunganwa n’abana bawe ukabura ugusura nabo ntibasurwe n’umubyeyi wabo nibyo byari bikomeye. Nyuma batwandikishije inyandiko twemera kuzandika kugirango dufungurwe kuko ntayandi mahitamo twari dufite.

Jye ngize imyaka 62, sinigeze nshimuta inyamaswa uko ngana uku sindanagura inyama zazo na muzehe wanjye amaze imyaka 20 apfuye nta muntu w’iwacu wigeze akora ibyo bintu.”

Murwanashyaka Emanuel, nawe avuga ko yakuwe iwe muri icyo gicuku na polisi ndetse na Daso, abwirwa ko ajyanwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Busogo, uyu nawe nta kigaragaza ko yashakagwa n’inzego z’ubutabera yeretswe.

Ati: “ bambwiye ko icyo banshakira bakimbwirira kuri polisi ariko sinigeze njyayo bahise banjyana mu Kinigi ahafungirwa inzererezi. Nyuma ndiyo nibwo bambwiye ko ndi mu bantu bagura inyama z’inyamaswa za pariki ziba zashimuswe, nanjye navuyeyo banyandikishije mpfa kwemera kugirango badekure.”

Kwizera Evaritse umwe mu bahungu bari bafunganwe na Se umubyara avuga ko we akigerayo yakubiswe inkoni 15 ariko ashima ko se atakubiswe kuko yagiriwe impuhwe n’umusaza.

Ati: Abadukubita ni abo tuba dusanzemo bahawe ubwo burenganzira baragukubita waba ufite amafaranga ukigura bakarekeraho.”

Dusingizimana Solange, ni umwe mu bagore b’abagabo batwawe iryo joro uvuga ko batorohewe no gusura ababo bari bafungiwe mu Kinigi.

Ati: “ Ntabwo byatworoheye kuko twabyukiye kuri polisi i Busogo batubwira ko ntabahafungiwe twajya kubareba mu Kinigi, byadusabaga urugendo rw’amasaha umunani ku munsi kujya kubareba, ane yo kugenda n’andi ane yo kugaruka. Ubu twararuhutse kuko barekuwe ariko bari babarenganyije cyane.

Ikindi tutishimiye ni uburyo bandikishije abagabo bacu inyandiko bemera ibyo byaha batakoze natwe tukazisinyaho nk’abatangabuhamya.”

Ikindi aba bagaragaza ni uburyo badashobora kujya mu masambu yabo ahana imbibe na pariko y’ibirunga igihe cyose babishakiye kuko ngo amasaha bemerewe kujyayo ari ukuva saa kumi n’ebyiri za mugitondo kugeza sa kimi za nimugoroba gusa.

Nkuyahaga Phillipe, we avuga ko atafunzwe kuko baje kumufata baramubura nyuma yo guhunga amenye ko hari abandi bafashwe kandi nawe akekwa.

Ati: “ Jye baje kumfata bansanga mu kabari, ni abakozi ba pariki baje kumfata barankubita baranamvuna ariko abaturage bamfasha kubacika kuko bari bahuruye ari benshi. Nahise mpunga mara iminsi itatu mu gasozi ariko abasirikare baje kunshaka imuhira barahasaka hose nta byangombwa byo gusaka bafite bambuze barataha.”

Uyu akomeza agira ati : ‘ impamvu nta yindi ni uko njya mu murima wanjye ayo masaha babujije kandi mba ngiye gucunga imyaka yange, iyo bakubonye ayo masaha uba uri ikibazo kuko bakwitiranya na barushimusi kandi barushimusi barabazi jye simbabamo.

Bazatugurire imirima yacu ibe iyabo niba tutemerewe kuyijyamo igihe dushakiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage  KAYIRANGA Theobald avuga ko  abari bafashwe ari 40 kandi ko bose bafunguwe.

Ati: “ Abafashwe bose bari barushimusi abandi bagura nabo inyama z’izo nyamswa. Ntawarenganye kuko nabo ubwabo babisabiye imbabazi mu nyandiko.”

Uyu muyobozi nti yavuze impamvu batajyanwa mu nkiko bakajyanwa mu bigo bicishwamo by’igihe gito.  

Gufata aba abaturage bihabanye n’ingingo ya 8  y’iteka rya minisitiri nº 001/07.01 ryo ku wa 19/04/2018 rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’ibigo BINYURWAMO BY’IGIHE GITO      agaka kambere ivuga ko uwafashwe yerekwa inyandiko y’ibyo akekwaho mbere yo gushyikirizwa ikigo cy’inyurwamo by’igihe gito.

Ingingo igira iti : “ Umuntu ubifitiye ububasha, hakurikijwe ibiteganywa n’iri teka, ufashe umuntu wakoze ibikorwa cyangwa ufite imyitwarire ibangamiye abaturage, abikorera inyandiko mvugo akoresheje ifishi iri ku mugereka wa I w’iri teka, igaragaza ibikorwa uwo muntu yakoze mbere yo kumushyikiriza ikigo kinyurwamo by’igihe gito. Ifishi ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ishyikirizwa ikigo kinyurwamo by’igihe gito cyakiriye umuntu wakoze ibikorwa cyangwa ufite imyitwarire ibangamiye abaturage. Icyakora, umuntu wakoze ibikorwa cyangwa ufite imyitwarire ibangamiye abaturage, afite uburenganzira bwo kugira icyo abivugaho kandi ibyo avuze bishyirwa mu nyandiko mvugo ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.”

Indi ngingo yirengagijwe ni iya 15 y’iri teka igena igihe umuntu amara muri iki kigo, iyi ngingo ivuga ko mu masaha 72 ugejejwemo aba yamaze gufatirwa icyemezo kijyanye niba  ahaguma cyangwa yoherezwa ahandi. Iyi ngingo ikomeza ivuga ko uwo byemejwe ko ahaguma ataharenza amezi abiri mu gihe bo bahamaze amezi abiri n’iminsi icumi.

Ingingo ya 15: “ Uwashyikirijwe ikigo kinyurwamo by’igihe gito afatirwa icyemezo kijyanye no gutoranywa mu gihe kitarenze amasaha mirongo irindwi n’abiri (72) abarwa uhereye igihe yashyikiririjwe ikigo. Iyo Komite ngenzuramyitwarire yafashe umwanzuro w’uko umuntu agororwa by’igihe gito mu kigo, amaramo igihe kitarenze amezi abiri (2).”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSenateri Frank Habineza yahakanye kujya mu mugambi w’abarwanya ubutegetsi
Next articleBahame ukurikiranwe n’inkiko yasimbujwe uwahoze ari umudepite
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here