Home Ubutabera Imanza z’ibirarane zizagabanuka muri NST2 ariko ntizizarangira

Imanza z’ibirarane zizagabanuka muri NST2 ariko ntizizarangira

0

Minisitiri w’intebe Nsengiyumva Justin, yatangarije mu nama y’igihugu y’umushyikirano ya 20 ko hagikenewe kongera imbaraga mu butabera mu kugabanya ibirarane by’imanza kuko bikiri byinshi kandi ko NST2 izarangira bitararangira ukurikije imihigo ya guverinoma

Ubwo Minisitiri w’Intebe yatangazaga ibimaze gukorwa na guverinoma n’intambwe yatewe mu iteramnbere ry’igihugu yagaruse ku miyoborere myiza maze mu gice cy’ubutabera avuga ko Guverinoma ikeneye kongera imbaraga mu kugabanya ibirarane by’imanza biri mu nkiko.

Mu ijambo rye Nsengiyumva Justin, yagaragaje ko umwaka ushize wa 2024-2025 wasize ibirarane by’imanza mu nkiko z’u Rwanda biri ku kigero cya 53% kandi ko bifuza ko gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2 2024-2029) yazarangira nibura biri ku kigero cya 30%. Ibi bivuze ko NST2 nayo izasiga hakiri ibirarane by’imanza mu nkiko zo mu Rwanda.

Minisitiri w’intebe agira ati: “aha rero naho murumva ko tugisabwa gukomeza kongeramo imbaraga”

Umuvugizi w’Inkiko Mutabazi Harrison. aherutse gutangaza ko kuba abatarage barasobanukiwe ibijyanye n’uburenganzira bw’abo n’amategeko bituma bagana inkiko ari benshi bikazamura umubare w’imanza.

Ati “Ni ibintu byinshi bituma hashobora kubaho ibirarane by’imanza, navuga ko uko umwaka utambuka undi uza abaturage bagenda bajijuka ndetse banamenya uburenganzira bwabo. Bakumva ko ikintu cyose kigomba gukemuka binyuze mu nzira z’imanza rero kubera ko ugereranyije imyaka 30 kugira ngo umuturage amenye ibijyanye n’amategeko byabaga bigoye. Ariko ubu abaturage bazi ibyerekeranye n’amategeko hari abunganizi b’amategeko bashobora kubagira inama bati ikibazo ufite cyose twajya mu nkiko.”

Mutabazi yakomeje avuga ko iyo mpamvu ariyo ikunze gutuma hari imanza nyinshi ziregerwa inkiko, gusa ikibazo gikunze kubaho ari uko abakozi b’inkiko badashobora gukemura ibyo bibazo byose icyarimwe.

Ati “Dufite abakozi batari bake ariko nubundi ntabwo bashobora kungana n’umubare w’ibibazo cyangwa n’imanza ziza mu nkiko. Hari abenshi bazi ko guca urubanza ari uko umuntu aza akaruca ngo watsinze cyangwa watsinzwe rero buriya habamo ibyiciro bitandukanye birimo gutegura inama ntegurarubanza, kuburanisha urubanza, kurusoma, ubujurire ndetse n’ibindi bitandukanye.”

imanza z’ibirarane mu mwaka w’ubucamanza wa 2023/2024 ziri 44,799.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRwakivumu II – Taba: Aho gutura heza kandi hizewe hafi ya Kigali
Next articleAbayobozi 46 ntobashoboye gusobanura inkomoko y’umutungo wabo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here