Home Ubutabera Paris: Igifungo cy’imyaka 14 kuri Claude Muhayimana cyashimangiwe

Paris: Igifungo cy’imyaka 14 kuri Claude Muhayimana cyashimangiwe

0

By Marie Louise Uwizeyimana

Urugereko rw’Ubujurire rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwashimangiye igifungo cy’imyaka 14 kuri Claude Muhayimana, mu cyemezo cyasomwe ku wa 27 Gashyantare 2026.

Urukiko rwemeje ko Muhayimana ahamwa n’ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no mu byaha byibasiye inyokomuntu, rushingiye ku buhamya n’ibimenyetso byatanzwe mu iburanisha ryatangiye ku wa 3 Gashyantare 2026.

Muhayimana, wavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye mu 1961, yashinjwaga gutwara Interahamwe n’abajandarume bajyaga kwica Abatutsi mu bice bitandukanye birimo Karongi, Gitwa na Bisesero. Abatangabuhamya batandukanye, barimo n’uwahoze ari umugore we w’isezerano, babwiye urukiko ko yakoresheje imodoka zirimo Daihatsu y’ubururu na Hilux itukura mu bikorwa by’ubwicanyi.

Mu rukiko, Muhayimana yemeye ko yatwaye abo bantu, ariko avuga ko yabikoze ku gahato agamije kurengera ubuzima bwe. Abamwunganira mu mategeko bavuze ko nta bimenyetso bifatika bihari uretse ubuhamya, ndetse bashimangira ko umukiliya wabo arengana.

Icyakora, abacamanza basanze ibimenyetso byatanzwe bihagije, bemeza ko uruhare rwe mu byaha byamuhamye rugaragara.

Muhayimana yari yarahamijwe ibi byaha ku rwego rwa mbere n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu mpera za 2021, rumukatira igifungo cy’imyaka 14. Icyo gihano ni cyo yajuririraga, ariko Urugereko rw’Ubujurire rwasanze nta mpamvu yo kugihindura.

Uyu mwanzuro wakiriwe nk’indi ntambwe mu rugendo rwo gukomeza guha ubutabera abarokotse Jenoside n’imiryango y’abiciwe mu bice bya Karongi, Gitwa na Bisesero.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleFrance: Muhayimana yasabiwe igifungo cy’imyaka 15 mu bujurire
Next articleDjihad n’abo bareganwa bakatiwe n’Urukiko

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here