Home Ubuzima Ngoma: Akarere niko kazishingira gushyingura abishwe n’inkuba

Ngoma: Akarere niko kazishingira gushyingura abishwe n’inkuba

0

Kuri uyu wa kabiri taliki ya gatandatu Mutarama, nibwo Akarere ka Ngoma gashyingura abaturage icyenda (9) bako baherutse kwicwa n’inkuba nk’uko byemezwa n’ubuyobozi b’Intara y’Iburasirazuba.

Aba baturage bakubiswe n’inkuba ibasanze aho bari bugamye mu Murenge wa Jarama bazashyingurwa mu irimbi riri muri uyu Murenge kuri uyu wa kabiri. Amakuru ava muri iyi Ntara anemeza ko abandi bantu 12 bari bakomeretse n’abahungabanyijwe n’ibyabaye nabo bamaze gusezererwa mu bitaro aho bari bari kwitabwaho.

Inkuba yakubise aba bantu ku cyumeru taliki ya kane, nyuma y’uko imvura yari ibasanze mu murima bari guhinga mu gishanga bakajya kuyugama mu inzu iri aho hafi akaba ariho inkuba ibasanga.

Rubingisa Pudence, umuyobozi w’Intara y’iburasirazuba yemeza ko Akarere ka Ngoma kari gukora imyiteguro yose ijyanye n’ibikorwa byo gushyingura aba bantu.

Ati: ” Gushyingura ni ejo saa tanu n’igice za mugitondo mu irimbi rya jarama.”

Uyu muyobozoi avuga ko kugeza ubu nta bindi bikorwa remezo cyangwa ibindi byose byangijwe n’iyi nkuba bari babona.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmerika yataye muri yombi Perezida Maduro wa Venezuela
Next articleUburundi bwatangije intambara ya dipolomasi ku nshuti z’u Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here