Home Ubuzima Nyagatare:Dr. Butera yibukije ko ireme ry’ubuzima ritangirira ku mukozi.

Nyagatare:Dr. Butera yibukije ko ireme ry’ubuzima ritangirira ku mukozi.

0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, basuye Ibitaro bya Gatunda, Ikigo nderabuzima cya Tabagwe ndetse n’Ibitaro by’Akarere bya Nyagatare.

Muri uru ruzinduko, Dr. Butera yaganiriye n’abakozi b’inzego z’ubuzima, ashimira ubwitange bagaragaza mu kazi kabo ka buri munsi, anabizeza ubufatanye bwa Minisiteri mu kubateza imbere no kubafasha kugira imibereho myiza iboneye.
Agira ati: “Umukozi wishimiye akazi ke ni we utanga serivisi nziza.Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo buri mukozi w’ubuzima yumve ko akazi ke gafite agaciro.”

Dr. Butera kandi yashimangiye ko Akarere ka Nyagatare, nk’akarere gatuwe cyane, kazakomeza kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi hakongerwa abaganga, hashyigikirwe abajyanama b’ubuzima, ndetse hagakoreshwa ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi.

Mu karere ka Nyagatare habarizwa ibitaro by’akarere bibiri, ibigo nderabuzima 20, n’amavuriro y’ibanze 86. Ibi byatumye abaturage bishimira ko serivisi z’ubuvuzi zibegereye kandi zitabagoye kuzikoresha.

Karungi Doreen

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbarokokeye i Tumba bararuhutse babonye ubutabera -Daphroza Gauthier
Next articleNyamagabe: Umushinga Dukore twigire uzafasha impunzi n’abaturiye inkambi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here