Home Ubutabera Abarokokeye i Tumba bararuhutse babonye ubutabera -Daphroza Gauthier

Abarokokeye i Tumba bararuhutse babonye ubutabera -Daphroza Gauthier

0

Daphroza Gauthier wo mu ruhande rw’abareze Munyemana Sosthene avuga ko abo yakoreye icyaha b’i Tumba bakwiye kwishimira ko yongeye guhamwa n’ibyaha bya jenoside ku nshuro ya kabiri.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko urukiko rwa Rubanda rwo mu Bufaransa rwashimangiye igifungo cy’imyaka 24 Dr. Munyemana Sosthène yakatiwe mu myaka hafi ibiri ishize, nyuma yo kumuhamya uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Munyemeana wari wajuririye igihano cyo gufungwa imyaka 24 nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside yongeye guhamwa naco mu bujurire bwasomwe kuri uyu wa 23 Ukwakira 2025.

Daphroza Gauthier, yishimiye imikirize y’urubanza avuga ko babonye ubutabera ati: ” Ab’i Tumba ubu twavuga tuti turaruhutse,tubonye ubutabera,… Munyemana nasubire aho yari ari yari mu buroko nasubireyo.”

Dr. Munyemana yemeye ko ari we wari ufite imfunguzo z’ibiro bya Segiteri ya Tumba kuva tariki ya 23 Mata kugeza ku ya 19 Gicurasi 1994. Yasobanuye ko yazifashishaga mu gufungirana Abatutsi, agamije kubarinda Interahamwe. Abarokokeye i Tumba abaherutse kubwira ikinyamakuru Intego ko nta kindi bapfa na Munyemana usibye ubugome yahakoreye kuko yari yarahimukiye bityo ko ntamasambu bapfa cyango ngo babe bamufitiye urundi rwango.

Aba bavuze ko kuvuga ko yari afite urufunguzo rwa Segiteri mu rwego rwo kubaremgera ari ukubeshya kuko ntawayirokokeyem kandi ko ntan’uwo yigeze ashyira amazi yo kunywa cyangw aicyo kurya mu babaga bayifungiwemo.

Inzira zo kongera kujurira ku Munyemana zisa naho zirangiye kuko ubu hasigaye kujya mu rukiko rusesa imanza mu gihe haba hari amategeko yirengagijwe mu rubanza rwe naho kujya kujuririra igihano cyangw aibindi bisa naho birangiye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleEvode Uwizeyimana yongejwe manda Gasana Alfred yinjira muri Sena
Next articleNyagatare:Dr. Butera yibukije ko ireme ry’ubuzima ritangirira ku mukozi.
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here