Home Politike Evode Uwizeyimana yongejwe manda Gasana Alfred yinjira muri Sena

Evode Uwizeyimana yongejwe manda Gasana Alfred yinjira muri Sena

0

Perezida Kagame yashyizeho abasenateri bane bari basigaye ngo inteko ishingamategeko umutwe wa Sena wuzure nk’uko biteganywa n’itegeko nshiga mu ngingo yaryo ya 80, Evode Uwizeyimana yongejwe manda kimwe na Dusingizimana Jean Pierre mu gihe Gasana Alfred na Uwamariya Valentine nabo bagizwe abasenateri kuri manda yabo yambere.

Ingingo ya 80 y’itegeko Nshinga niyo igena umubare w’abasenateri 26 n’aho baturuka barimo 12 batorwa n’inzego zihariye, hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu;Abasenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, by’umwihariko akita ku bumwe bw’Abanyarwanda, ku ihagararirwa ry’igice cy’Abanyarwanda amateka agaragaza ko basigaye inyuma no ku zindi nyungu rusange z’Igihugu; Abasenateri bane bashyirwaho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki; umwarimu umwe cyangwa umushakashatsi umwe wo mu mashuri makuru ya Leta uri ku rwego nibura rw’umwarimu wungirije utorwa n’abarimu n’abashakashatsi bo muri ayo mashuri; umwarimu umwe cyangwa umushakashatsi umwe wo mu mashuri makuru yigenga nibura uri ku rwego rw’umwarimu wungirije utorwa n’abarimu n’abashakashatsi bo muri ayo mashuri.

Bitandukanye n’abandi basenateri. Abashyirwaho na perezida wa Repubulika bo ntibemezwa n’urukiko rw’ikirenga bo hahita binjira muri Sena.

Gasana Alfred wagizwe umusenateri yabaye mu nzego ziperereza aza no kuba minisitiri w’umutekano mbere yo kugirwa ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bw’Ubuholandi mu ntangiriro z’uyu mwaka. Uwamariya Valentine we azwi cyane muri guverinoma aho yayooboye minisiteri zitanduianye zimo minisiteri y’uburezi, minisiteri y’umuryango na minisiteri y’ibidukikije.

Uwizeyiman Evode yashimiye umukuru w’igihugu ku cyizere akomeje ku mugirira kuva mu myaka icumi ishize avuga ko ashishikajwe no gukomeza gutanga umusanzu we mu kubaka u Rwanda

https://twitter.com/EvodeU/status/1980651273096659244

Kuki abasenateri badatangirira manda rimwe

Abasenateri ntibatangirira manda rimwe cyane abashyirwaho bahagarariye inzego zitandukanye nk’abahagararira ihuriro ry’imitwe ya politiki n’abashyirwaho na Perezida wa Repubulika bashyirwaho mu byiciro bibiri. igice kimwe gitangirana manda n’abatowe ikindi kigajyamo nyuma y’umwaka umwe abandi batangiye manda, impamvu ni uko Inteko ishingamategeko umutwe wa Sena utajya useswa bityo rero abawugize ntibatangirira manda rimwe ngo bazayisoreze rimwe niyo mpamvu hari abayisoza abandi bagakomeza imirimo irimo no kugenzura guverionoma mu gihe abandi basoje manda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRIB yamuritse ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro karenga miliyoni 106 Frw
Next articleAbarokokeye i Tumba bararuhutse babonye ubutabera -Daphroza Gauthier
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here