Home Ubutabera RIB yamuritse ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro karenga miliyoni 106 Frw

RIB yamuritse ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro karenga miliyoni 106 Frw

0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda (Rwanda Police) n’izindi nzego zirimo,Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA), Ikigo gitsura ubuziranenge (RSB), Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RICA), n’Umujyi wa Kigali. rwerekanye ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro karenga miliyoni 106 Frw byafatiwe mu gikorwa cyiswe “Operasiyo USALAMA XI”.

Iyi Operasiyo ngarukamwaka yabaye kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 17 Ukwakira 2025, igamije kurwanya ikwirakwizwa ry’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, cyane cyane ibyo abantu bakoresha, barya cyangwa banywa mu buzima bwa buri munsi.

RIB yafashe abantu 72 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza ibyo bicuruzwa, hafungwa kandi inganda 4 n’amaduka 8 acuruza imiti (Pharmacies).

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko iyi Operasiyo igamije kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda no gukumira ingaruka mbi ziterwa n’ibicuruzwa bitemewe.

Yibukije abacuruzi n’abaguzi ko bagomba gusuzuma neza ibicuruzwa mbere yo kubigura cyangwa kubicuruza kugira ngo bamenye niba byujuje ubuziranenge.

Dr Murangira yanibukije ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza, kugira ngo abacuruzi bacuruza ibicuruzwa bitemewe babirwanyweho, ndetse n’abaturage barindwe ingaruka zishobora guhungabanya ubuzima bwabo.
Agira ati
“Turakangurira abaturarwanda kujya bitondera ibicuruzwa bagura, kandi abacuruza ibitujuje ubuziranenge bakamenya ko ibikorwa byo kubifata bizakomeza, hagamijwe kurengera ubuzima bwa benshi,”

Karungi Doreen

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBugesera: Abafite ubumuga begukanye ibikombe 5 ku rwego rw’Igihugu
Next articleEvode Uwizeyimana yongejwe manda Gasana Alfred yinjira muri Sena

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here