
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Ukuboza, Perezida Kagame yakoze impinduka mu bagize guverinoma James kabarebe wari umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga asinbuzwa usita Kayitesi mu gihe na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yahawe abayobozi bashya barangajwe imbere na Dr. Telesphore Ndabameye wari umunyamabanga muri iyi minisiteri.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Nsengiyumva Justin rinashyira Bwana Muligande Charles mu inteko ishingamategeko umutwe wa Sena asimbuye Usta kayitesi winjiye muri guverinoma.
Muri guverinoma kandi na Dr. Solange Uwituze, wakoraga nk’Umunyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), yahawe umwanya wo kuba Umunyamabanga wa Leta asimbuye Dr. Telesphore Ndabemeye, wahawe kuyiyobora.
James Kabarebe yongeye kugirwa umujyanama mukuru mu bijyanye n’umutekano, nyuma y’imyaka irenga ibiri yari amaze ari umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane. uyu mwanya aawusubiyeho kuko niwo yari yavuyeho ubwo yajyirwag aumwe mu bagize guverinoma.










