
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Bahame Hassan, Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, akekwaho gukora icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, ndetse no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Iyi nshimisha buri yayikoreeaga kuri bamwe mu bari mw’igororero muri icyo kigo. RIB ivuga ko iperereza kuri ibi byaha rikomeje, mu gihe ukekwaho afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera, hanatunganwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwanongeye kwihanangiriza abantu bose bishora mu byaha bya ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, ribibutsa ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.RIB yashimiye kandi abantu bagira ubutwari bwo kudahishira ibyaha nk’ibi by’ubugome, ibasaba gukomeza gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ababigiramo uruhare babiryozwe.
Bahame Hassan si ubwambere afunzwe akekwaho ruswa kuko ari nabyo byatumye akurwa ku buyobozi bw’Akarere ka Rubavu yayoboraga muri za 2010
Karungi Doreen











