Home Uncategorized Uruzinduko Bazivamo arimo mu Bushinwa Rugamije iki?

Uruzinduko Bazivamo arimo mu Bushinwa Rugamije iki?

0

By Nizeyimana

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Christophe Bazivamo, ari mu Bushinwa mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru bigamije gushimangira umubano hagati y’imitwe ya politiki iyoboye ibihugu byombi no kwagura ubufatanye mu burezi, ubushakashatsi n’amahugurwa.

Muri urwo ruzinduko rw’akazi arimo, Bazivamo yagiranye ibiganiro na Liu Haixing, Minisitiri ushinzwe Ishami ry’ububanyi n’amahanga muri Komite Nkuru y’Ishyaka rya Gikomunisiti ry’u Bushinwa (CPC).

Baganiriye ku nyungu zihuriweho, zitezweho kuzongera ubushake bwo kurushaho gushimangira umubano hagati ya FPR-Inkotanyi na CPC.

Iyi mitwe yombi ifitanye umubano umaze igihe, ushingiye ahanini ku mateka ihuriyeho y’urugamba rwo kubohora ibihugu byayo. 

Ubwo bufatanye bwagiye bwaguka binyuze mu gusurana, kuganira ku miyoborere no gutegura gahunda z’amahugurwa ku ‘bakada’

b’iyo mitwe ya politiki.

Impande zombi kandi zagaragaje ubushake bwo kurushaho guteza imbere uyu mubano hashingiwe ku bufatanye buri hagati ya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping.

Bazivamo yanasuye Ishuri ry’Ubutegetsi n’Imiyoborere ry’Ishyaka rya Gikomunisiti ry’u Bushinwa rikorera muri Komite Nkuru yaryo, agirana ibiganiro na Visi Perezida waryo. 

Ibiganiro byibanze ku bufatanye mu guhugura abayobozi b’imitwe ya politiki, ubushakashatsi n’iterambere.

Muri uru ruzinduko, Bazivamo azasura umujyi wa Changsha, abo ayoboye bakazasinyana na bagenzi babo bo mu Bushinwa amasezerano abiri yo kongera ubufatanye.

Amakuru avuga ko ayo masezerano arimo azahuza inzu ndangamurage ya Changsha n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Kubungabunga Umurage w’Amateka n’Umuco (RHCA).

Andi ni amasezerano ya kabiri azashyiraho ubufatanye hagati ya Rwanda Polytechnic n’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ikoranabuhanga rya Changsha.

Umubano hagati ya FPR-Inkotanyi na CPC uri mu bigize umubano mugari w’u Rwanda n’u Bushinwa, ibi bihugu byombi byashyizeho umubano wa dipolomasi mu 1971. 

Muri Nzeri 2024, waravuguruwe ugera ku rwego rw’ubufatanye bufite ingamba zihamye kandi zagutse.

U Bushinwa nicyo igihugu cya mbere u Rwanda rukorana na cyo mu bucuruzi. 

Nk’uko imibare yatangajwe na KT Press ibigaragaza, ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwageze kuri miliyoni 849 z’amadolari ya Amerika mu 2025, bwiyongeraho 27% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu Bushinwa byageze kuri miliyoni 227 z’amadolari, byiyongeraho 42% ugereranyije n’umwaka wa 2024.

Ubu bucuruzi bwakomeje kwaguka no mu 2026. 

Mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, u Bushinwa bwari bufite uruhare rwa 26.7% mu bicuruzwa u Rwanda rwatumije mu mahanga, bifite agaciro ka miliyoni 355.5 z’amadolari ya Amerika.

Muri icyo gihe kandi, u Bushinwa bwabaye isoko rya mbere ry’ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga, kuko bwakiriye ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda bifite agaciro kari hafi ya miliyoni 95 z’amadolari.

U Rwanda rwohereza mu Bushinwa ikawa, icyayi, urusenda, amabuye y’agaciro n’ibindi bicuruzwa. 

Icyemezo cya Beijing cyo gukuriraho imisoro ku bicuruzwa bitumizwa mu Bushinwa bivuye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bifite ubukungu budateye imbere cyane, cyafunguye andi mahirwe ku bacuruzi bo mu Rwanda.

Icyakora, ubufatanye bw’ibihugu byombi ntibugarukira ku bucuruzi gusa, kuko bunareba ibikorwa remezo, ubuhinzi, uburezi, inganda n’ikoranabuhanga.

Imishinga iterwa inkunga n’u Bushinwa ndetse na gahunda z’amahugurwa byafashije u Rwanda kugera ku ntego zarwo z’iterambere, mu gihe ibigo by’ubucuruzi byo mu Rwanda bikomeje gushaka uburyo bwo kugera ku isoko ry’u Bushinwa.

Ubufatanye mu bukungu buherutse kwagukira no mu rwego rw’imari. 

Muri Nzeri 2026, Banki ya Kigali yabaye banki ya mbere mu Burasirazuba no muri Afurika yo Hagati yinjiye muri gahunda y’u Bushinwa yo kwishyurana hagati ya banki zo mu bihugu bitandukanye, izwi nka Cross-Border Interbank Payment System (CIPS), nk’umunyamuryango wemerewe gukoresha iyi gahunda mu buryo butaziguye.

Iyi gahunda ikoreshwa mu kwishyurana hagati y’ibihugu hakoreshejwe ifaranga ry’u Bushinwa, rizwi nka renminbi cyangwa Yuan(¥).

Amasezerano ajyanye n’iyi gahunda yashyizweho umukono ku wa 8 Nzeri 2026, mu mujyi wa Xiamen mu Bushinwa.

Iyi mikoranire izoroshya uburyo bwo kwishyurana hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, inagabanye umubare w’abahuza baba bakenewe muri zimwe mu nzira zo kwishyurana zari zisanzwe.

Ibi bishobora kuzafasha abacuruzi bo mu Rwanda batumiza ibicuruzwa mu Bushinwa kwishyura ababibagemurira, ndetse n’abohereza ibicuruzwa mu Bushinwa bakakira amafaranga yabo.

Icyakora, CIPS ntisimbura uburyo bwa SWIFT busanzwe ari umuyoboro mpuzamahanga banki zikoresha mu guhererekanya amabwiriza ajyanye n’ubwishyu. 

Izi gahunda zombi zifite inshingano zitandukanye ariko zishobora gukorana.

Iyi mikoranire mu rwego rw’imari igaragaza ukwiyongera k’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi n’ingamba zo korohereza ibigo bikorera ku masoko y’u Rwanda n’u Bushinwa.

Uruzinduko rwa Bazivamo rwiyongera ku zindi gahunda zo gusurana no kuganira hagati ya FPR-Inkotanyi na CPC, mu gihe imitwe yombi ishaka kurushaho kwagura ubufatanye. 

Amasezerano ateganyijwe gusinyirwa i Changsha azafasha no mu guteza imbere ubufatanye mu kubungabunga umurage w’amateka n’umuco ndetse n’uburezi bw’imyuga n’ikoranabuhanga.

Mu ruzinduko rw’akazi arimo mu Bushinwa, Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, Christophe Bazivamo, yagiranye ikiganiro n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu.

Yabasabye gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’u Rwanda, kwimakaza ubumwe, kugira icyerekezo cyagutse no kurangwa n’inshingano.

Yabashishikarije kandi gukura isomo ku buyobozi burangajwe imbere n’icyerekezo cya Perezida Paul Kagame, uyobora FPR-Inkotanyi, no gukora cyane kugira ngo bagire uruhare mu kugera ku ntego z’iterambere ry’Igihugu cyabo.

Bazivamo kandi yaburiye Abanyarwanda baba mu Bushinwa ku ngaruka n’akaga byo gushorwa mu icuruzwa ry’abantu mu mahanga.

Yabasabye kuba maso, bakajya bagira amakenga, bagashaka n’amakuru yizewe igihe cyose batekereza ku mahirwe cyangwa imirimo bishobora kubajyana mu bikorwa bitari mu mpamvu zatumye bajya cyangwa baguma mu Bushinwa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNtarama: Hatangijwe uburyo bwo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe
Next article Abana b’i Rwamagana barembejwe nibyo bariye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here