
Uyu munsi mu nteko z’abaturage zateraniye mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Nyagatare, hatangirijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 bugamije kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twubake umuryango uzira ihohotera.”
Mu Murenge wa Karama, mu Kagari ka Gikagati, ni hamwe mu hatangirijwe ubu bukangurambaga. Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite Hon. Beline Uwineza, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Stephen Gasana, inzego z’umutekano n’abandi bayobozi batandukanye bifatanyije n’abaturage b’uyu Murenge muri iyi nteko.
Iyi nteko yabanjirijwe n’ikiganiro cyagarukaga ku kurwanya icuruzwa ry’abantu ndetse no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Abaturage bibukijwe kandi akamaro ko kwirinda amakimbirane yo mu muryango, kwishyura mituweli no kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza.
Hon. Beline Uwineza yongeye gushimangira ko kubungabunga umuryango no kuwurinda ihohotera ari inshingano ya buri wese.
Agira ati:
“Babyeyi rero namwe rubyiruko, ni inshingano zacu twese kurinda umuryango ihohotera, no kuwurinda bwa buryo bwose umuntu ashobora gucuruzwamo. Ni ngombwa ko twita ku burere bw’abana kugira ngo hatagira ikibahungabanya.”
Yakomeje agaragaza akamaro k’ibiganiro mu muryango ati: “Iyo turi mu muryango, tugomba kugira umwanya wo kuganira. Iyo abantu baganira mu muryango, umubyeyi abona umwanya wo guhanura umwana, kandi umugore n’umugabo bakabona umwanya wo kuganira ku bibazo bafite, bityo ibishobora gutera amakimbirane bikabonerwa umuti hakiri kare.”
Ubu bukangurambaga bw’iminsi 16 bukomeje gukorwa hirya no hino muri Nyagatare hagamijwe gukangurira abaturage kubaka imiryango myiza, kurwanya ihohotera no guteza imbere umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.
Karungi Doreen












