
Umuyobozi w’umujyi wa Goma, Julien Katembo, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’amajyaruguru muri DR Congo, wamaze kwigarurirwa n’umutwe wa M23, yahagaritswe kuri izi nshingano mu gihe kigera ku minsi 15 nyuma yo kurangwa n’imyitwarire idahitswe mu gikorwa cya Salongo (umuganda) giheruka.
Julien Katembo, yavuze ko ariwe watanze amabwiriza ku bashinzwe umutekano yo guhanisha abasore babibiri bavukana inkoni (gukubitwa), nyuma yo kwanga kwitabira iki gikorwa cy’umuganda mu mpera z’icyumweru gishize. Igikorwa cyo gukubita aba basore cyazamuye amarangamutima ya benshi bavuga ko iki ari igihano kidakwiye.
Amakuru aturuka hafi mu buyobozi bwintara ya Kivu ya ruguru avuga ko uyu muyobozi w’umujyi wa Goma yamaze guhagarikwa ashinjwa kurwangwa n’imyitwarire ihabanye cyane n’imigenzo ya AFC M23.
Uyu niwe muyobozi wambere mu bya politiki uhanwe kuri uru rwego nyuma y’amezi hafi icyenda uyu mujyi wigaruriwe n’uyu mutwe urwanya ubutegetsi. Gusa mu minsi ishize hari amakuru yacicikanye mu binyamakuru avuga ko abayobozi bakuru mu ngabo nabo bahanishijwe igifungo nyuma yo gushinjwa kwigwizaho imitungo no kwishora mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.












