Home Amakuru Willy Ngoma umuvugizi wa M23 yishwe arashwe

Willy Ngoma umuvugizi wa M23 yishwe arashwe

0

Umutwe wa M23 watangaje ko wagabweho ibitero n’ihuriro ry’ingabo za Congo, Abarundi FDLR n’abacanshuro byibasiye n’abaturage batuye ahantu hatandukanye cyane muri teretwari ya Rubaya.

Andi makuru yahise atangira gukwirakwizwa n’abari hafi y’uyu mutwe yavugaga ko umuvugizi w’ishami rya Gisirikare ry’uyu mutwe yarasiwe muri ibi bitero arashwe n’inde nto itagira umupilote (drone). Aya makuru yahise yemezwa n’ibiro ntaramakuru by’abongereza reuters bivuga ko yabihamirijwe n’abayobozi muri uyu mutwe.

Reuters ivuga ko aya maakuru yayahamirijwe n’umuyobozi muri M23 n’umudipolomati wo mu Burengerazuba.

Kugeza ubu nta tangazo rya M23 rivuga abahitanywe n’ibitero bagabweho gusa uyu mutwe wiyamye ibi bitero uvuga ko biri kuba mu gihe impande zombi zumvikanye ku gahenge kasabwe n’igihugu cya Angola

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmusanzu wa mutiweli wazamuwe
Next articleUzarangara niwe uzananirwa kwishyura mitiweri – Minisitiri Habimana
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here