
Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump, muri politki yabwo yo kugabanya abimukira bajya muri Amerika bwasohoye urutonde rw’Ibihugu 75 abaturage babyo batemerewe viza zo kujya gutura muri Amerika birimo n’u Rwanda.
Uburundi ntiburi kuri uru rutonde rw’ibihugu 75 kuko rusanzwe ruri ku rundi rutonde rw’ibihugu 19 abaturage babyo batemerwe kwinjira muri Amerika ku kigero runaka.
Ni kunshuro ya mbere u Rwanda rufatiwe uyu mwanzuro na Leta zunze ubumwe za Amerika kuko indi myanzuro ireba viza yafatirwaga ibindi bihugu u Rwanda ntirwigeze rubigaragaramo.
Urutonde ruriho ibihugu 26 byo muri Afurika. usibye Kenya n’Uburndi ibindi bihugu byose byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo biri kuri uru rutonde birimo, DRC, Tanzania, Uganda, Somalia na Sudani y’Epfo.
Iki cyemezo ntikireba abanyarwanda bamaze kubona viza, kandi nk’uko bivugwa n’itangazo rya ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika n’ubundi abasaba viza bazakomeza kuzisaba banabazwe ibibazo bisanzwe bibazwa ariko abashaka kwimukira muri Amerika bo ntibazazihabwa kuva taliki ya 21 Mutarama.
Izindi viza z’igihe gito nko kujya kwiga, ubukerarugendo bo bazakomeza kuzihabwa igihe bazaba bujuje ibisabwa. Perezida Trump akomeje guca intege abantu bose bashaka kujya muri Amerika haba abajyayo baciye mu nzira zujuje amategeko n’abaca inzira zitemewe bava mu bihugu nka Brezili, Irani, Uburusiya, Somalia ndetse n’ibindi bihugu byinshi.
Amerika yafashe icyemezo cyo gukumira abashaka kujya kuyituramo mu mpera z’umwaka ushize ubwo umunya Afghanistan wari utuyeyo yarashe abantu babiri bashinzwe umutekano. Icyo gihe hahise hasohoka urutonde rw’ibihugu 19 abaturage babyo batemerewe kwinjira muri Amerika. Kuva icyo gihe uru rutonde rwakomeje kugenda rwongerwa kugeza uyu munsi.











