
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryemeje ko ryatandukanye n’umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Adel Amrouche, kubera kurenga ku biri ku masezerano bagiranye.
Hari hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hacicikana amakuru y’iyirukanwa ry’uyu mutoza ariko ataremezwa, abasakazaga aya makuru bavuga ko uyu mutoza yihaye uburenganzira bwo kujya agusura abakinnyi b’abanyarwanda bakina mu mahanga atabimenyesheje umukoresha we ariwe Ferwafa.
Ferwafa ntivuga nyirizina ibyo uyu mutoza yakoze bidahura n’amasezerano bagiranye ariko ivuga ko ibyo atubahirije bikubiye mu ngingo ya 17.2 y’amasezerano y’umurimo.
Iti: “Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura ryimbitse, nyuma haza gusangwa ko Adel atubahirije amasezerano y’akazi nk’uko biteganywa mu ngingo ya 17.2 y’amasezerano y’umurimo.”
FERWAFA ivuga kandi ko “Amrouche yahawe igihe gihagije cyo gukemura ibi bibazo mbere y’uko hafatwa iki cyemezo” ndetse iri Shyirahamwe ryijeje gutanga “andi makuru arebana n’iyi ngingo mu gihe nyacyo.”
Amrouche yagizwe Umutoza w’Amavubi muri Gashyantare 2025, ahawe amasezerano y’imyaka ibiri ndetse kuva icyo gihe yatsinze umukino umwe gusa wa Zimbabwe muri Nzeri. yatoje imikino umunani atsinda umukino umwe atsindwa itandatu anganya mo umukino umwe, ni umusaruro utarigeze umuvugira. Uyu mutoza ntiyigeze arebwa neza kuva FERWAFA yabona ubuyobozi bushya mu mpera za Kanama 2025, mu mezi abiri yakurikiyeho byatangiye kuvugwa ko Amrouche azirukanwa, ariko hakavugwa ko mu masezerano ye harimo ko umusaruro we ugomba gutangira kurebwaho mu mwaka wa kabiri.
Amavubi azongera gukina imikino y’amarushanwa muri werurwe uyu mwaka ubwo azaba ahatanira itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika cya 2027.












