Home Politics Louise Mushikiwabo agiye kongera kwiyamamariza kuyobora OIF

Louise Mushikiwabo agiye kongera kwiyamamariza kuyobora OIF

0

U Rwanda rwongeye kwemeza ko ruzatangaho Louise Mushikiwabo nk’umukandida ku mwanya w’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa OIF, nk’uko byemejwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe.

Mu kiganiro Olivier Nduhungirehe, yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique, yemeje ko Louise Mushikiwabo azonggera guhatanira umwanya w’umunyamabanga mukuru w’uyu muryango ku nshuro ya gatatu nk’umukandida u Rwanda rwahisemo kuruhagararira kuri uyu mwanya.

Mu nama ya 20 y’uyu muryango niho hazatorerwa umuyobozi mushya w’uyu muryango, ni inama izabera i Phnom Penh, muri Cambodge, manda ya kabiri ya Louise Mushikiwabo irarangirana n’uyu mwaka ariko gutanga kandidatire kuri uyu mwanya bizarangira muri Mata.

Louise mushikiwabo agiye kumara imyaka 8 ayobora uyu muryango kuko manda ye yambere y’imyaka ine yarangiye muri 2022 ahita atorerwa indi kubwiganze kuko yari umukandida rukumbi.

OIF yashinzwe mu 1970 igizwe n’ibihugu 88 bikoresha Ururimi rw’Igifaransa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUganda: Abaturage babaza leta uko bagenzi babo baba Abacanshuro mu ntambara y’Uburusiya na Ukraine
Next articleFerwafa yirukanye Adel Amrouche watozaga Amavubi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here