Home Imikino Umukino wa Benin n’u Rwanda ntukibereye i Huye kuko nta Hotel zihari

Umukino wa Benin n’u Rwanda ntukibereye i Huye kuko nta Hotel zihari

0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yamenyesheje Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA, ko u Rwanda rutemerewe kwakirira Bénin i Huye kuko nta hotel zujuje ibisabwa zihari, itegeka ko ruzakinira umukino wo kwishyura i Cotonou.

Amavubi ari muri Bénin aho yitegura gucakirana n’iki gihugu ku wa Gatatu, tariki ya 22 Werurwe 2023 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023.

Byari biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzabera mu Karere ka Huye, mu ntangiriro z’icyumweru gitaha ku wa 27 Werurwe 2023.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo CAF yamenyesheje FERWAFA ko u Rwanda rutazakirira umukino warwo mu Karere ka Huye.

Mu ibaruwa yandikiwe Umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry, CAF yamumenyesheje ko umukino w’Umunsi wa Kane w’u Rwanda na Bénin utazabera i Huye.

Ati “CAF yakiriye ikirego cy’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Bénin ko nta hoteli z’inyenyeri enye zujuje ibipimo mpuzamahanga bisabwa byo kwakira amakipe n’abayobozi muri aka gace kavuzwe.’’

CAF ivuga ko nyuma y’igenzura ryayo, yasanze hoteli ziri mu Karere ka Huye ziri ku rwego rwo hasi ugereranyije n’ibisabwa.

Ikomeza iti “Nk’uko mubizi, CAF yaburiye ishyirahamwe ryanyu inshuro nyinshi ko hakenewe nibura hoteli eshatu z’inyenyeri enye cyangwa izisumbuyeho muri Huye zishobora kwakira amakipe, abasifuzi n’abayobozi mu gihe cy’imikino y’amakipe makuru ya CAF.’’

CAF yabwiye FERWAFA ko nubwo yamenyeshejwe iki kibazo mbere, nta kigeze gikorwaho mbere.

Yamenyesheje ko “Stade ya Huye itazakoreshwa ku mukino w’Umunsi wa Kane wo gushaka Itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.’’

Iki cyemezo cyanatumye hanzurwa ko umukino wo kwishyura uzabera mu Mujyi wa Cotonou.

CAF iti “Bitewe n’uburyo imikino yegeranye, Stade de l’Amitié Mathieu Kérékou y’i Cotonou ni yo izakira umukino w’Umunsi wa Kane u Rwanda ruzakiramo Bénin.’’

Stade ya Huye iheruka kuvugururwa ni yo u Rwanda rwakiriraho imikino mpuzamahanga irimo iy’amakipe n’iy’ibihugu mu byiciro bitandukanye kuva mu Ukwakira 2022.

Yakiriye irimo uw’u Rwanda rwakiriyemo Ethiopie mu majonjora ya CHAN, uwo rwakiriyemo Libye na Mali mu gushaka itike ya CAN 2023 y’Abatarengeje imyaka 23 n’iyo APR FC na AS Kigali zakinnye mu marushanwa Nyafurika.

Kigali Pelé Stadium iri i Nyamirambo ntiyemerewe kwakira imikino mu gihe Stade Amahoro iri kwagurwa no kuvugururwa kugira ngo izagire ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 mu 2024.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRutunga Venant yahembaga abashyinguraga Abatutsi bicirwaga muri ISAR
Next articleUganda: Abadepite bemeje itegeko rishya rihana ubutinganyi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here