Home Ubutabera Rutunga Venant yahembaga abashyinguraga Abatutsi bicirwaga muri ISAR

Rutunga Venant yahembaga abashyinguraga Abatutsi bicirwaga muri ISAR

0

Umucamanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi yasubukuye urubanza Venant Rutunga aburanamo n’ubushinjacyaha ibyaha bya Jenoside.

Kuri uyu wa Kabiri urukiko rwatangiye kumva abatangabuhamya bo ku ruhande rw’ubushinjacyaha bashinja uregwa. Uwabimburiye abandi ni uwitwa Edouard Burimwinyundo uvuga ko Rutunga yazanye abajandarume mu kigo yayoboraga bakica abatutsi.

Uyu yemeza ko yari umuzamu mu kigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi n’ubworozi cya ISAR Rubona na we yari ku rutonde rw’abashinja Bwana Venant Rutunga, uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu buhamya bwe asobanura ko Rutunga wayoboraga ISAR Rubona yazanye abajandarume bakica abatutsi bari bahahungiye. Ni ubuhamya yakunze kuvuga ko bukubiyemo ibyo yumvise atahagazeho.

Gusa mu byo yemerera urukiko ko yahagazeho, avuga ko yabonye uwari umuyobozi we ajya mu mujyi wa Butare kuhazana abajandarume bishe abatutsi muri ISAR Rubona. Yasobanuye ko yarindaga izamu kuva saa cyenda z’igicamunsi akageza saa moya n’igice zo mu gitondo akabona gusimburwa n’abandi.

Burimwinyundo yahamije ko yiyumviye Rutunga yaremesheje inama ari kumwe n’abandi bayobozi b’ikigo yarindaga. Yemeza ko iyo nama yari “Iy’umutekano” ariko ikigambiriwe ari ukwica abatutisi.

Yemeza ko yabonye Rutunga azanye abajandarume mu modoka ari na bo bishe abatutsi muri ISAR Rubona. Mu bundi buhamya bwe, Burimwinyundo yemeza ko Rutunga yatanze ibikoresho byiganjemo imihoro bihabwa abahutu n’abatutsi ariko batazi ko ari ibizakoreshwa mu bwicanyi.

Uyu mutangabuhamya , yemeza ko Interahamwe zagabye igitero mu rugo rw’uregwa zizi ko na we yari umututsi. Yavuze ko ku bahambaga imirambo y’abatutsi Rutunga yabageneraga igihembo cyo kubabagira ikimasa. Yavuze ko yanabahaga amafaranga 13,000 ashingiye ku gikorwa babaga bakoze.

Ku mfu z’abatutsi bakoranaga na Rutunga mu kigo cya ISAR Rubona, umutangabuhamya yahakanye uruhare rw’uwo ashinja. Hari inyandiko mvugo yakoreshejwe mu rwego rw’ubugenzacyaha RIB, Burimwinyundo ahakana imbere y’umucamanza.

Akavuga ko uruhare rwa Rutunga mu iyicwa ry’abatutsi rwabaga ku manywa umutangabuhamya yatashye. Akavuga kandi ko ibyo yiboneye gusa aruko Rutunga yazanye abajandarume. Ibindi akabyumvana abandi; bityo ko nta gihamya abifitiye.

Uretse Burimwinyundo watangiye ubuhamya bwe mu ruhame, abandi batangabuhamya bahise bashyirwa mu muhezo. Byateye umucamanza gutegeka abakurikiranaga urubanza gusohoka mu cyumba cy’urukiko. Ni mu mugambi wo kurindira umutekano abasabye gutangira ubuhamya bwabo mu muhezo. Umucamanza yasobanuye ko ibyuma bihindura amajwi y’abatangabuhamya byagize ikibazo.

Venant Rutunga aregwa ibyaha bitatu bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akekwaho gukorera muri ISAR Rubona birimo icyaha cya Jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri Jenoside no kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokumuntu.

Rutunga yahoze ari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi n’ubworozi ISAR -Rubona mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare ubu ni I Huye mu majyepfo y’u Rwanda. Mu mwaka wa 2012 ni bwo igihugu cy’Ubuholande cyamwohereje kuburanira aho bikekwa ko yakoreye ibyaha. Ibyaha byose aregwa arabihakana.

Urubanza rurakomeza kuri uyu wa Gatatu humvwa abandi batangabuhamya.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKigali: Icapiro rya Fountain Publishers ryongeye gushinjwa gukoresha ibihangano by’abandi
Next articleUmukino wa Benin n’u Rwanda ntukibereye i Huye kuko nta Hotel zihari
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here