
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima RBC, cyasabye Abanyarwanda kwirinda indwara z’umutima binyuze mu kwirinda kurya ibirimo amavuta y’umurengera n’umunyu, kunywa isukari ikabije n’ibindi ahubwo bakitabira gukora imyitozo ngororamubiri no kwisuzumisha kare mu gihe bakwiyumvamo bimwe mu bimenyetso.
Ibi byagarutsweho kuri iki Cyumweru ku wa 28 Nzeri 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya indwara z’umutima wabereye mu karere ka Rubavu ariko ukaba usanzwe wizihizwa ku rwego rw’Isi ku wa 29 Nzeri buri mwaka.
Dr Ntaganda Evariste, Umuyobozi w’Ishami ry’Indwara z’Umutima muri RBC yasabye abaturage kumenya no kwirinda izo ndwara binyuze mu gukora imyitozo ngoraramubiri no kwirinda umubyibuho ukabije kuko ari imwe mu ntandaro zikomeye z’izo ndwara.
Ati:“Indwara z’umutima nizo ziyoboye ku rwego rw’Isi, zica abantu benshi kurusha izindi. No mu Rwanda ni zo zituma abantu bajya kwa muganga cyane, ndetse ziba intandaro y’impfu nyinshi. Ni yo mpamvu dukomeza kwibutsa abaturage kwisuzumisha kugira ngo bamenye uko bahagaze.”
Dr Ntaganda yongeyeho ko izo ndwara zifata abantu benshi kandi zidakunze kugaragaza ibimenyetso ndetse benshi bazigendana bikarangira bazahajwe nazo.
Agira ati: “Akenshi zigaragaza ibimenyetso ari uko wamaze kugira ibibazo by’izindi ngingo; nk’umuvuduko w’amaraso ushobora kuba uwugendana, iyo utangiye kumva ubabara mu gituza wumva ko ushobora kuba ugiye kurwara nk’umutima, watangira kubabara umutwe; ubwonko bukaba bwafashwe , watangira kubabara mu nda impyiko zikaba zafashwe, watangira kubona ibintu bimeze nk’ibicyezicyezi amaso akaba yafashwe.”
RBC yagaragaje ko mu cyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku ndwara z’umutima hapimwe abantu 1,169 muri ako karere ka Rubavu. Imibare igaragaza ko muri bo abasanzwemo umuvuduko w’amaraso ari 481 bangana 40%, umutima ari 88 bangana na 7.5% mu gihe abafite isukari iri hejuru ari 55 bangana na 5%.
Mupenzi Emmanuel yavuze ko amaze kwipimisha agasanga ameze neza, ariko akavuga ko iyo umuntu akora siporo kenshi bimufasha gukomeza kugira ubuzima bwiza.
Ati: “Nubusanzwe nkora siporo kenshi. Kera twumvaga ko indwara nka diyabete n’umuvuduko w’amaraso ari iz’abageze mu zabukuru, ariko nasanze n’urubyiruko rushobora kuzirwara. Ni yo mpamvu mbwira bagenzi banjye kujya kwipimisha, kuko ushobora gusanga urwaye ugahabwa inama z’abaganga ukabaha gukira vuba.”
Nyirahabimana Leberatha w’imyaka 40 we avuga ko mu myaka yashize yatangiye kugira ibibazo by’ubuzima akumva atameze neza, abanza gukeka ko byaba ari amarozi. Ariko ngo nyuma yo kwivuza, abaganga basanze arwaye indwara y’umuvuduko w’amaraso.
Agira ati: “Nyuma y’aho ikirunga cya Nyiragongo cyarukiye mu 2022, natangiye kumva umubiri uncika intege, mbabara umutwe cyane, numva ntabasha gukora. Nibwo nagiye kwa muganga basanga mfite umuvuduko w’amaraso. Bangiriye inama yo kureka amavuta menshi, isukari n’umunyu, ahubwo nkibanda ku gukora siporo, kunywa amazi menshi no kurya indyo yuzuye. Uko nabyubahirije, ubuzima bwanjye bwatangiye gusubira ku murongo, none ubu narapimwe basanga meze neza cyane.”
Akomeza avuga ko gukora siporo no gukurikiza inama z’abaganga byamufashije kugarura ubuzima bwe, akaba asaba abandi kudapfukirana indwara ahubwo bakajya kwipimisha hakiri kare.
Ubushakashatsi RBC yakoze mu mwaka wa 2022 bwerekanye ko 16.8% by’abantu bari hagati y’imyaka 18–69 bafite umuvuduko w’amaraso uri hejuru. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu kurwanya indwara z’umutima iragira iti”Bungabunga ubuzima bw’umutima wawe.”
Karungi Doreen












