
Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka mu Gihugu bwahaye abantu 76 ubwenegihugu Nyarwanda biganjemo Abarundi nk’uko bigaragara mu igazeti ya Leta yasohotse taliki 23 Nzeri.
Abarundi 32 bangana na 42% bw’abari basabye ubwenegihugu Nyarwanda nibo babuhawe, nibo benshi baturuka mu gihugu kimwe babuhawe kuri iyi nshuro.
Mu Barundi bahawe ubwenegihugu Nyarwanda harimo abamaze igihe bahatuye nka Nizigiyimana Abdul Karim, umukinnyi w’umupira w’amaguru wanakiniye ikipe y’Igihugu y’uburundi igihe kirekire. Uyu yakiniye amakipe yo mu Rwanda menshi akomeye arimo APR FC, Rayon sport na Kiyovu sport akinira uyu munsi. Abandi bahawe ubu bwenegihugu bazwi ni abo mu muryango wa Lomami aribo Lomami Frank na Lomami Andre.
Mu minsi ishize nibwo Iradukunda Grace Divine wamamaye nka DJ Ira, nawe w’umurundi kazi yahawe ubwenegihugu Nyarwanda nyuma yo kubwisabira Perezida kagame.
Muri uku kwezi kandi nibwo umuhanzi w’icyamamare w’umurundi kazi Khadja Nin, nawe yavugiye mu ruhame ko ari umurundikazi ariko wahisemo kwibera mu Rwnada iteka ryose.












